
Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025, mu Karere ka Ntungamo ku kibuga cy’umupira cya Kyamate muri Uganda, mu gushimangira imikoranire myiza hagati y’igisirikare z’ibihugu byombi.
Uyu mukino wahuje abasirikare bakuru mu Ngabo z’ibihugu byombi, abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, Abajyanama mu bya gisirikare muri Ambasade ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Ntungamo.
Lt Gen (Rtd) Jim Owoyesigire wahoze uyobora Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere akaba n’umushyitsi mukuru, yavuze ko ubucuti hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku cyifuzo bisangiye cyo guharanira ubwisanzure, amahoro na Demokarasi.

Yashimiye Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni na Paul Kagame w’u Rwanda, ndetse n’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi (RDF na UPDF) kubera ubu bufatanye.
Lt Gen (Rtd) Jim Owoyesigire, yavuze ko uyu mukino wa gicuti ugaragaza gahunda yagutse hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi ,mu rwego rwo kuzamura umubano w’u Rwanda na Uganda binyuze mu biganiro, ibikorwa bihuriweho ndetse no kwegera abaturage.
Hon Kamateneti Bata, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko akaba ahagarariye Akarere ka Ntungamo, yashimye iki gikorwa, avuga ko imikoranire nk’iyi hagati y’Ingabo, yimakaza amahoro n’ubumwe cyane cyane mu Turere twegereye umupaka.


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|