Diviziyo ya 5 ya RDF yatsinzwe n’iya 2 ya UPDF mu mukino wa gicuti

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ya Diviziyo ya 5 yatsinzwe kuri penaliti 4-3, mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru wayihuje n’iy’Ingabo za Uganda (UPDF) ya Diviziyo ya 2.

Ni umukino wabereye muri Uganda
Ni umukino wabereye muri Uganda

Ni umukino wabaye ku wa Gatandatu tariki 31 Gicurasi 2025, mu Karere ka Ntungamo ku kibuga cy’umupira cya Kyamate muri Uganda, mu gushimangira imikoranire myiza hagati y’igisirikare z’ibihugu byombi.

Uyu mukino wahuje abasirikare bakuru mu Ngabo z’ibihugu byombi, abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda na Uganda, Abajyanama mu bya gisirikare muri Ambasade ndetse n’abaturage bo mu Karere ka Ntungamo.

Lt Gen (Rtd) Jim Owoyesigire wahoze uyobora Ingabo za Uganda zirwanira mu kirere akaba n’umushyitsi mukuru, yavuze ko ubucuti hagati y’ibihugu byombi bushingiye ku cyifuzo bisangiye cyo guharanira ubwisanzure, amahoro na Demokarasi.

Yashimiye Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni na Paul Kagame w’u Rwanda, ndetse n’abagaba bakuru b’Ingabo z’ibihugu byombi (RDF na UPDF) kubera ubu bufatanye.

Lt Gen (Rtd) Jim Owoyesigire, yavuze ko uyu mukino wa gicuti ugaragaza gahunda yagutse hagati y’Ingabo z’ibihugu byombi ,mu rwego rwo kuzamura umubano w’u Rwanda na Uganda binyuze mu biganiro, ibikorwa bihuriweho ndetse no kwegera abaturage.

Hon Kamateneti Bata, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko akaba ahagarariye Akarere ka Ntungamo, yashimye iki gikorwa, avuga ko imikoranire nk’iyi hagati y’Ingabo, yimakaza amahoro n’ubumwe cyane cyane mu Turere twegereye umupaka.

Abafana bari benshi
Abafana bari benshi

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka