APR FC itwaye shampiyona 2024-2025, iba iya gatandatu yikurikiranya
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona 2024-2025 nyuma yo gutsindira i Ngoma Muhazi United 1-0 mu gihe Rayon Sports yanganyirije na Vision FC 0-0 kuri Kigali Pele Stadium.

Ibi APR FC yabigezeho ku munsi wa 29 wa shampiyona, ibifashijwemo na rutahizamu Djibril Ouatarra wayitsindiye igitego kimwe rukumbi yatsinze Muhazi United ku munota wa 36 w’umukino, cyanatumye umukino urangira ari 1-0. Ibi byahise bituma abakunzi bayo benshi bari bayiherekeje batahana ibyishimo by’igikombe batwaye ku nshuro ya gandatu yikurikiranya kuva mu 2020.
Gutwara igikombe kwa APR FC ku munsi wa 29 wa shampiyona habura umukino umwe ngo irangire, byatewe no kuba ku rundi ruhande Rayon Sports ya kabiri yari yakiriye Vision FC kuri Kigali Pele Stadium idafite abafana, ikahanganyiriza 0-0 byatumye igira amanota 60 mu gihe APR FC yagize 64 kandi hasigaye umukino umwe w’amanota atatu.
Muri rusange APR FC yegukanye igikombe cya 23 cya shampiyona mu mateka yayo mu gihe kandi igishyize ku Gikombe cy’Amahoro 2025 nacyo yegukanye, ikagarura amateka yo gutwara ibikombe bibiri mu mwaka umwe yaherukaga gukora 2014.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|