Amavubi yitegura Algeria yahamagaye Kagere Meddie n’abashya batatu
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Adel Amrouche yatangaje urutonde rw’abakinnyi 27 azifashisha mu mukino wa gicuti uzahuza Amavubi na Algeria muri Kamena 2025, mu rwego rwo kurushaho kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Uru rutonde rugaragaraho abanyezamu batatu, abugarira 10, abakina mu kibuga hagati barindwi n’abasatira barindwi, rwashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025.
Rutahizamu wa Namungo FC, Kagere Meddie w’imyaka 38, yongeye guhamagarwa nyuma y’imyaka ibiri adakinira Amavubi, mu gihe Aly Enzo Hamon ukinira Angoulême Charente Football Club yo mu Bufaransa, Nkulikiyimana Darryl Nganji ukinira FCV Dender EH yo mu Bubiligi, na Kayibanda Claude Smith wa Luton Town yo mu Bwongereza, ari yo masura mashya arirmo kuri iyi nshuro.
Ngwabije Brian Clovis wa Blois Foot 41 yo mu Bufaransa, kuri ubu umaze kuzuza imyaka 26 y’amavuko, na we yongeye guhamagarwa ku rutonde rugaragaraho abakinnyi batandatu ba APR FC na batatu ba Rayon Sports FC, akaba n’amakipe abiri yonyine yo mu Rwanda yaserukiwe mu Ikipe y’Igihugu, mu gihe abandi 18 bose bakina hanze y’u Rwanda.
Abanyezamu batatu bahamagawe bagizwe na Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs FC), Ishimwe Pierre (APR FC) na Buhake Clement Twizere (Ullensaker/Kisa).
Ba myugariro 10 barimo Niyomugabo Claude (APR FC), Aly Enzo Hamon (Angoulême CFC), Omborenga Fitina (Rayon Sports), Uwimana Noe (Virginia Tech Soccer), Mutsinzi Ange (Zira Futbol Klubu), Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli), Niyigena Clément (Apr FC), Nshimiyimana Yunus (APR FC), na Kavita Phanuel (Bermingham Legion FC).
Abakina mu kibuga hagati bagizwe na Nkulikiyimana Darryl Nganji (FCV Dender EH), Bizimana Djihâd (Al Ahli Tripoli), Mugisha Bonheur (Stade Tunisien), Ruboneka Jean Bosco (APR FC), Muhire Kevin (Rayon Sports), Kayibanda Claude Smith (Luton Town/England), na Manishimwe Djabel (Naft Al Wasat).
Ababarizwa mu gice gisatira barimo Kagere Meddie (Namungo FC), Gitego Arthur (Clube Ferroviário Da Beira), Rafael York (ZED FC), Nshuti Innocent (Sabail Fk), Ngwabije Brian Clovis (Blois Foot 41) Mugisha Gilbert (APR FC) Jojea Kwizera (Rhode Island FC) na Biramahire Abeddy (Rayon Sports).
![Kagere Meddie [N⁰5] yaherukaga mu Ikipe y'Igihugu Amavubi muri 2023 Kagere Meddie [N⁰5] yaherukaga mu Ikipe y'Igihugu Amavubi muri 2023](IMG/jpg/foot_5-32.jpg)
Nta gihindutse, abasore b’Amavubi ba mbere barahaguruka kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Gicurasi 2025. Nta myitozo bazakorera mu Rwanda, ahubwo bazahita berekeza muri Algeria aho bazahurira na bagenzi babo batazafasha guhagurukira i Kigali.
Umukino w’u Rwanda na Algeria uteganyijwe tariki ya 5 Kamena 2025, saa mbiri z’ijoro, ukazabera muri Algeria ku kibuga cya Chahid Hamlaoui Stadium giherereye mu mujyi wa Constantine, mu gihe hagitegerejwe kureba ko hemezwa niba bakina umukino wa kabiri wakinwa tariki ya 09 Kamena 2025.
Ni umukino witezweho kuzafasha cyane Umutoza Adel Amrouche uzaba ukinira mu gihugu avukamo, kuko azaba abura amezi atatu ngo yongere guhura na Nigeria iheruka kumutsindira i Kigali ibitego 2-0, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, kizabera mu bihugu bya Leta zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|