Liverpool yashyikirijwe igikombe cya shampiyona 2024-2025, Trent asezerwaho mu marira (Amafoto)
Kuri iki Cyumweru, ikipe ya Liverpool yashyikirijwe igikombe cya shampiyona y’u Bwongereza 2024-2025 yegukanye ifite amanota 84 cyabaye icya 20 itwaye mu mateka, myugariro Trent Alexander-Arnold asezerwaho nyuma y’imyaka 20 ari muri iyi kipe.

Ni igikombe yatwaye tariki 27 Mata 2025 ubwo yatsindaga Tottenham Hotspur ibitego 5-1 ariko yashyikirijwe kuri iki Cyumweru imbere y’abafana bayo, nyuma yo kunganya na Crystal Palace igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 38 ari nawo usoza shampiyona 2024-2025.
Bwari ubwa mbere kuva mu 1990, abakunzi ba Liverpool bongeye kwishimana n’ikipe yabo batwaye shampiyona dore ko nyuma yo kumara imyaka 30 batayitwara, mu 2020 iyi kipe yatitwaye ariko bigahurirana no kuba Isi yari ihanganya n’icyorezo cya Covid-19 cyitatumaga abantu bajya muri Stade.


Iki gikombe cyatumye Liverpool inganya na Manchester United, shampiyona 20 bamaze gutwara ari nayo makipe afite nyinshi mu Bwongereza, yagitwaye irusha Arsenal ya kabiri amanota 10 dore ko nyuma yo gutsida Southampton yo yujuje amanota 74, mu gihe amakipe nka Man City, Chelsea na Newcastle yarangirije mu myanya itanu ya mbere yabonye itike ya Champions League akaziyongeraho Tottenham Hotspur yayibonye itwaye Europa League.



Myugariro Trent Alexander-Arnold w’imyaka 26 y’amavuko ugiye kwerekeza muri Real Madrid mu marira menshi yasezeweho nawe asezera abakunzi ba Liverpool yagezemo afite imyaka itandatu aho yavuze ko nta munota numwe atigeze akunda iyi kipe agiye atwayemo shampiyona ebyiri na Champions League imwe mu gihe muri rusange yatwaye ibikombe umunani mu mikino 354 yakiniye iyi kipe kuva yakina umukino wa mbere mu ikipe nkuru mu Ukwakira 2016.




Undi waranze shampiyona ni Mohamed wahawe igihembo cy’uwatsinze ibitego byinshi aho asoje afite 29 ndetse anahabwa igihembo cy’umukino watanze imipira myinshi yavuyemo ibitego aho asoje afite 18 mu gihe kandi yanatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona.



Umutoza Arne Slot watozaga umwaka we wa mbere mu Bwongereza yakoze amateka yo kuba umutoza wa gatanu utwaye iyi shampiyona mu mwaka we wa mbere atoza muri iki gihugu, nyuma ya José Mourinho, Antonio Conte na Carlo Ancelloti babikoze muri Chelsea ndetse na Manuel Pellegrini wabikoze atoza Man City.














National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|