Police HC yatangiye imikino ya nyuma ya shampiyona itsinda APR HC
Ikipe ya Police HC yatsinze APR HC ibitego 26-25 mu mukino wa mbere w’imikino ya nyuma ya kamarampaka igena uzatwara shampiyona 2024-2025, wakiniwe muri Petit Stade mu ijoro ryo ku wa 23 Gicurasi 2025.

Wari umukino wa mbere muri itanu igomba kuzakinwa hagati y’aya makipe asanzwe ahatanira igikombe cya shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino wari ukomeye nk’uko bisanzwe iyo APR HC na Police HC zahuye, aho kuva ku munota wa mbere bagendanaga ku mubare w’ibitego.
Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Police HC yitwaye neza muri uyu mukino rusange ariyo iri imbere n’ibitego 12-11. Nk’uko byari byagenze kuva ku munota wa mbere, mu gice cya kabiri amakipe yombi yakomeje gukubana kirangira buri kipe itsinzemo ibitego 14, igitego kimwe Police HC yari yarushije APR HC mu gice cya mbere aba aricyo gikora ikinyuranyo , iyi kipe ya Polisi y’Igihugu yegukana umukino intsinze ibitego 26-25.

Iyi ntsinzi Police HC yayigezeho ibifashijwemo n’abakinnyi barimo Kayijamahe Yves watsinze ibitego 12 muri 26 batsinze mu gihe kandi umunyezamu Uwimana Jackson yakuyemo imipira myinshi yari kuvamo ibitego bya APR HC byumwihariko mu minota ya nyuma. Ku rundi ruhande APR HC itari nziza nk’uko bisanzwe, muri uyu mukino yagiye itakaza imipira myinshi biri mu byayigoye bigatuma itakaza umukino.
Umukino wa kabiri uteganyijwe kuri iki Cyumweru, saa mbili z’ijoro muri Petit Stade mu gihe indi izakinwa hagati y’itariki 13 na 15 Kamena 2025 nyuma y’Irushanwa ryo Kwibuka Ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riteganyijwe hagati y’itariki 30 Gicurasi 2025 n’iya 1 Kamena 2025.



Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|