Volleyball: Irushanwa ryo Kwibuka ryasubitswe

Mu gihe haburaga iminsi itatu ngo irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka mu mukino wa volleyball (Volleyball Genocide Memorial Tournament) ribe, ryamaze gusubikwa nk’uko ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball (FRVB) ryabitangaje.

Irushanwa ryo Kwibuka ryasubitswe, ryimurirwa ku yandi matariki
Irushanwa ryo Kwibuka ryasubitswe, ryimurirwa ku yandi matariki

Mu itangazo iri shyirahamwe ryashyize kurubuga rwa X, bavuze ko kubera impamvu zitabaturitseho iri rushanwa risubitswe, rikaba ryimuriwe ku yandi mataliki.

Rigira riti “Kubera impavu zitaduturutseho, irushanwa ryo kwibuka rya Volleyball Genocide Memorial Tournament 2025, ryari riteganyijwe kuba ku matariki ya 6, 7 na 8 Kamena 2025, ntirikibaye kuri ayo matariki, ahubwo ryimuriwe ku matariki ya 20, 21 na 22 Kamena 2025”. Bakomeje bisegura ku ngaruka izi mpinduka zateza.

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko impamvu nyamukuru ari uko ku itariki ya 8 hazaba isiganwa mpuzamahanga ry’Amahoro rya Kigali International Peace Marathon.

Amakipe yo mu gihugu cya Uganda ndetse na Kenya ni yo yari yaramaze kwemeza kuzitabira iri rushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka abari abakinnyi, abatoza, abayobozi n’abakunzi ba volleyball bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Mu gihe habura iminsi itatu gusa, amakipe amwe yari yaramaze guhaguruka nk’ikipe imwe yo muri Kenya yari mu nzira iza i Kigali, ndetse abandi bakavuga ko bitaza kuborohera kuko bari baramaze kwishyura aho bazaba i Kigali.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka