Police ifite Mbesutunguwe, APR ikagira Muhumure (Amwe mu mazina n’ibyo kwitega muri Playoffs za Handball)

Shampiyona ya Handball y’u Rwanda iragana ku musozo aho kuri uyu wa Gatanu hatangira gukinwa imikino ya kamarampaka muri Petit Stade Amahoro

Ni umwe mu mikino ubamo guhangana cyane muri siporo za hano mu Rwanda, ugahuza amakipe ya mbere muri Handball y’u Rwanda ari yo APR HC na Police HC.

Nyuma yo gusoza shampiyona isanzwe, haba hagomba gukurikiraho imikino ya kamarampaka ibanzirizwa na 1/2, aho amakipe atsinze ahita abona itike yo gukina umukino wa nyuma (Final).

Nk’uko byari bitezwe, APR HC yasezereye ADEGI, naho Police HC isezerera Musanze HC, aya makipe akaba agomba guhita akina imikino itanu ya kamarampaka (Playoffs), itsinze imikino itatu igahita yegukana igikombe.

Mbesutunguwe Samuel wa Police HC na Muhumure Elysé wa APR HC ni bamwe mu bakinnyi bitezwe muri iyi mikino
Mbesutunguwe Samuel wa Police HC na Muhumure Elysé wa APR HC ni bamwe mu bakinnyi bitezwe muri iyi mikino

Iyi mikino ya kamarampaka biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa Gatanu tariki 23/05 hakinwa umukino wa mbere, umukino wa kabiri ukazakinwa ku Cyumweru tariki 25/05/2025.

Amwe mu mazina yitezwe muri iyi mikino

APR HC

Anthony Lam Muzay

Anthony Lam Muzay wa APR HC
Anthony Lam Muzay wa APR HC

Anthony ni umukinnyi ukinisha imoso ukomoka mu gihhgu cya Uganda, akaba yaraje mu ikipe ya APR HC muri uyu mwaka w’imikino, akaba ari umwe mu nkingi za mwamba z’iyi kipe.

Muhumure Elysé

Muhumure Elysé wa APR HC
Muhumure Elysé wa APR HC

Ni umwe mu bayobora umukino mu ikipe ya APR HC, akaba ari na kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20, akanakinira ikipe nkuru y’igihugu.

Muhawenayo Jean Paul

Muhawenayo Jean Paul wa APR HC
Muhawenayo Jean Paul wa APR HC

Ni we kapiteni wa APR HC, akaba kapiteni w’ikipe nkuru y’igihugu, ni umwe mu bakinnyi bamaze igihe muri iyi shampiyona kandi bahagaze neza

Police HC

Mbesutunguwe Samuel

Mbesutunguwe Samuel wa Police HC
Mbesutunguwe Samuel wa Police HC

Mbesutunguwe ni izina rimaze kuba ikimenyabose muri siporo y’u Rwanda na Handball by’umwihariko, akaba ari umwe mu bakinnyi ngenderwaho muri Police HC no mu ikipe y’igihugu.

Kayijamahe Yves

Yves Kayijamahe wa Police HC
Yves Kayijamahe wa Police HC

Ni umukinnyi nawe w’ikipe y’igihugu aho akina ku mwanya uzwi nka pivot, akaba azwiho kugira ubuhanga budasanzwe mu kwakira imipira ndetse no gutsinda ibitego.

Kubwimana Emmanuel

Kubwimana Emmanuel "Emmy" wa Police HC
Kubwimana Emmanuel "Emmy" wa Police HC

Ni umukinnyi ngenderwaho mu ikipe y’igihugu ya Handball ndetse na Police HC, kugeza ubu hakaba hari benshi bamufata nk’umukinnyi mwiza muri shampiyona y’u Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka