Police HC yateye intambwe igana ku gikombe cya shampiyona itsinze APR HC (Amafoto)

Ikipe ya Police HC irabura umukino umwe ngo itware shampiyona 2024-2025, nyuma yo gutsinda APR HC ibitego 36-30 mu mukino wa kabiri w’imikino ya nyuma ku wa 25 Gicurasi 2025.

Wari umukino wa kabiri w’imikino ya nyuma ya shampiyona aho amakipe yombi biteganyijwe ko azahura imikino itanu. Ni umukino wongeye kugora APR HC nk’uko byagenze mu mukino wa mbere mu mikinire, aho bitandukanye no mu mukino wa mbere yagiye ishyirwamo ikinyuranyo cy’ibitego byinshi byatumye igice cya mbere kirangira Police HC itsinze 18-13.

Mu gice cya kabiri Police HC ubona ko iri mu mwuka wo gutsinda cyane, yabonyemo ikariya y’umutuku yahawe umukinnyi ngenderwaho Kayijamahe Yves ku munota wa 43 ariko ntibyagira icyo biyihungabanyaho dore ko na Alex wamusimbuye yitwaye neza agafashe iyi kipe. Ku rundi ruhande rwa APR HC yashyize umunyezamu Uwayezu Arsene wari urwaye byatumye atanakinnye umukino wa mbere ariko ashyirwamo kubera icyuho ikipe yari ifite mu gice cya mbere.

Police HC yatsinze APR HC umukino wa kabiri
Police HC yatsinze APR HC umukino wa kabiri

Muri iki gice, APR HC yazamuye ibitego itsinda dore ko yabonyemo 17 ariko biba iby’ubusa kuko Police HC nayo yongeye gutsinda ibitego 18 byatumye umukino urangira itsinze 36-30 ,inagize imikino ibiri ku busa. Gutsinda uyu mukino byatumye ubu Police HC isabwa gutsinda umukino umwe igatwara shampiyona aho indi mikino biteganyijwe ko izakinwa hagati y’itariki 13 na 15 Kamena 2025.

Abakinnyi ba APR HC bibaza ibiri kubabaho
Abakinnyi ba APR HC bibaza ibiri kubabaho

Mu cyiciro cy’abagore, Kiziguro SS yegukanye igikombe cya shampiyona yasojwe ku wa 25 Gicurasi 2025 , aho ku mukino wa nyuma yatsinze ya ESC Nyamagabe ibitego 40-35 nyuma y’uko amakipe yombi asezereye ISF Nyamasheke na UR Rukara muri 1/2 mu gihe. Mu guhatanira umwanya wa gatatu, ISF Nyamasheke yawegukanye itsinze UR Rukara ibitego 37-26.

Kiziguro SS yatwaye shampiyona y'icyiciro cya mbere mu bagore
Kiziguro SS yatwaye shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore

Hasojwe kandi shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu bagabo aho ikipe ya GSFAK Kibogora yegukanye igikombe itsinze GS Tabagwe ibitego 25-24 mu gihe umwanya wa gatatu watwawe na Mutenderi TSS itsinze TTC de la Salle ibitego 28-24.

GSFAK Kibogora yegukanye shampiyona y'icyiciro cya kabiri
GSFAK Kibogora yegukanye shampiyona y’icyiciro cya kabiri

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka