#Rutsindura2025: APR na Police zegukanye ibikombe, Petit Séminaire ikora amateka
Kuri iki Cyumweru tariki ya 25 Gicurasi 2025 mu Karere ka Huye mu ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis, hasorejwe irushanwa ngarukamwaka rya Memorial Rutsindura aho amakipe ya APR na Police ari yo yegukanye ibikombe.

Ni irushanwa ngarukamwaka rya Volleyball rigamije kwibuka Alphonse Rutsindura wabaye umwarimu mu Ishuri rya Petit Séminaire Virgo Fidelis de Butare, wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rikaba ryabaye ku nshuro ya 21.
Ni irushanwa ryitabiriwe n’ibyiciro 12 uhereye mu bato kugeza mu bakina nk’ababigize umwuga, abagabo n’abagore.
Ikipe ya Police VC ni yo yegukanye igikombe mu bagabo bakina mu cyiciro cya mbere, itsinze ku mukino wa nyuma REG VC amaseti 3-1.
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR ni yo yegukanye igikombe itsinze ikipe ya Rwanda Revenue Authority ku mukino wa nyuma amaseti 3-0.

Mu cyiciro cy’akabato (Junior) ikipe ya Petit Séminaire ni yo yegukanye igikombe, itsinze ikipe ya Gisagara Volleyball Academy amaseti 3-2, biba inshuro ya mbere iyi kipe yegukanye iki Gikombe kuva cyatangira gukinwa.
Mu bakanyujijeho, ikipe ya Kinyinya ni yo yegukanye igikombe naho mu cyiciro cya za kaminuza no mu cyiciro cya kabiri, ikipe ya Kinyinya volleyball ni yo yegukanye igikombe mu bagabo naho mu bagore cyegukanwa na UR Gikondo.
Mu cyiciro cy’amashuri mato (primary) abahungu, ikipe ya GS Kigeme ni yo yegukanye igikombe naho mu bagore cyegukanwa na GS Gatovu.
Mu cyiciro rusange, mu bagabo, igikombe cyegukanwe na Groupe Scolaire de Butare, naho mu bagore cyegukanwa na GS Gikore.













Kureba amafoto menshi yaranze iri rushanwa, kanda HANO
Amafoto: Eric Ruzindana
Reba ibindi muri iyi video
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|