Mu gihe shampiyona iza kuba isozwa, igikombe cya shampiyona cyo cyamaze kubona nyira cyo aho cyegukanywe n’ikipe ya APR FC nyuma yo gutsinda ikipe ya Muhazi Fc igitego 1-0, naho Rayon Sports yo bari bahanganye ikanganya na Vision 0-0.
Amaso yose ahanzwe i Huye
Kuri uyu wa Gatatu guhera saa cyenda n’igice (15h30) kuri Stade Huye, Amagaju FC araba yahakiriye ikipe ya Muhazi, uyu mukino ukaba ari wo uzagena ikipe izamanukana na Vision mu cyiciro cya Kabiri mu mwaka utaha w’imikino.

Kugeza ubu Amagaju ari ku mwanya wa 14 n’amanota 33, akabamo umwenda w’ibitego 10, mu gihe ikipe ya Muhazi iri ku mwanya wa 15 n’amanota 30, ikabamo umwenda w’ibitego 6. Aha bivuze ko kugira ngo Amagajy yizere kuguma mu cyiciro cya mbere asabwa kudatsindwa uyu mukino.

Ku ruhande rwa Muhazi kugira ngo igume mu cyiciro cya mbere irasabwa gutsinda gusa, kuko igihe yanganya cyangwa igatsindwa n’Amagaju yahita imanuka mu cyiciro cya Kabiri.
Amagaju yatanze ikirego muri FERWAFA
Habura iminsi ibiri ngo umukino ube, kuri uyu wa Mbere tariki 26/05, Amagaju yandikiye FERWAFA ibaruwa iyimenyesha ko amanota ikipe ya Muhazi ifite Atari yo yagakwiye kuba ifite,ko hari umukinnyi witwa Murangamirwa Serge wakinnye umukino wahuje Muhazi United na Vision atemerewe kuwukina kuko yari afite amakarita atatu y’umuhondo.
Amagaju yanditse asaba ko umukino bafitanye na Muhazi kuri uyu wa Gatatu wasubikwa hakabanza hakaboneka igisubizo ku kirego cyabo, gusa FERWAFA ibasubiza ibasaba gukina uwo mukino, ikirego kikazasuzumwa nyuma.
Bamwe mu bakinnyi bazaba bagarutse

Rutahizamu w’Amagaju Useni Kiza Seraphin ufite ibitego 11 kugeza ubu, yari amaze iminsi adakinira Amagaju yaragiye mu igeragezwa hanze y’u Rwanda, yamaze kugaruka mu Rwanda aho ashobora kwifashishwa muri iyi mikino.

Ku ruhande rwa Muhazi mu mukino uheruka abakinnyi barenga batanu ntibawukinnye, harimo nka kapiteni wayo Joseph Sackey birindaga ko yabona ikarita ya gatatu, we na bagenzi be kuri uyu mukino bazaba bagarutse
Amateka ya 2009 yakwisubiramo?
Hari tariki 30/07/2009, ubwo hagombaga gukinwa umunsi wa nyuma wa shampiyona, mu mukino wagombaga kubera kuri Stade Gatwaro mu karere ka Karongi (Kibuye), Kibuye FC yari yakiriye Amagaju barwaniraga kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri, kuko La Jeunesse yo byari byararangiye nk’uko bimeze kuri Vision ubu.
Uyu mukino wagiye kuba Amagaju ari ku mwanya wa 10 mu makipe 12 yari agize shampiyona icyo gihe, aho yari afite amanota 23, Kibuye FC ku mwanya wa 11 n’amanota 21, naho La Jeunesse ku mwanya wa 12 ari nawo wa nyuma n’amanota 14.
Uyu mukino Kibuye FC yari mu rugo yasabwaga kuwutsinda, mu gihe Amagaju yasabwaga kunganya gusa nk’uko bimeze ubu, umukino uza kurangira Amagaju anganyije na Kibuye FC igitego 1-1, Amagaju aguma mu cyiciro cya mbere, Kibuye FC isubira mu cyiciro cya kabiri ndetse binayiviramo gusenyuka, ahari Stade hubakwa ibitaro.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|