Cricket: Rwanda rwatsinze umukino wa kane mu irushanwa ryo #Kwibuka31

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yabonye intsinzi ya Kane itsinze Nigeria , mu Irushanwa ryo Kwibuka ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri kubera mu Rwanda kuva tariki 3 Kamena 2025.

Ni umukino wakinwe ku wa Gatanu tariki 6 Gicurasi 2025, u Rwanda ruwutangira rukubita udupira, Nigeria irubuza gushyiraho amanota menshi.U Rwanda rwasoje igice cya mbere rushyizeho amanota 114 muri overs 20, Nigeria isohoye abakinnyi barindwi barwo (7 Wickets).

Ku ruhande rwa Nigeria ntabwo yashoboye gukuramo ikinyuranyo cyashyizweho n’u Rwanda kuko muri overs 17 n’udupira 3 dutatu, rwari rumaze gusohora abakinnyi bose ba Nigeria (All out) yo yari imaze gushyiraho amanota 74, byatumye u Rwanda rutsinda uyu mukino ku cyinyuranyo cy’amanota 40, Alice Ikuzwe ariwe wabaye umukinnyi mwiza w’umukino.

Mu yindi mikino yabaye ku wa Gatanu kandi, Malawi yatsinze Cameroon, Uganda itsinda Sierra Leone mu gihe Zimbabwe yatsinze Brazil. Yari itsinzi ya kane yikurikiranya ku Rwanda nyuma yo gutsinda Malawi, Sierra Leone na Cameroon aho kugeza ubu ruri ku mwanya wa mbere n’amanota umunani.

Gahunda y'imikino yose
Gahunda y’imikino yose
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe (Iburyo) na Perezida w'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Cricket mu Rwanda Musaale Stephen(Ibumoso) barebye uyu mukino
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo Rwego Ngarambe (Iburyo) na Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda Musaale Stephen(Ibumoso) barebye uyu mukino

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka