APR HC na Police HC zageze muri 1/2 cy’irushanwa ryo #Kwibuka31
Amakipe ya APR HC na Police HC ahangana muri Handball y’u Rwanda yageze muri 1/2 cy’irushanwa ryo Kwibuka Ku Nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 riri kubera mu Rwanda, kuva tariki 31 Gicurasi kugeza ku ya 1 Kamena 2025.

Iri rushanwa ryitabiriwe n’amakipe 18 aturutse mu Rwanda, Uganda, Tanzania na Kenya mu bagabo n’abagore riri kubera muri Petit Stade ndetse na Gymnase y’Imikino y’abafite ubumuga i Remera mu Mujyi wa Kigali aho imikino yatangiye gukinwa mu gitondo cyo ku wa 30 Gicurasi 2025.
Nyuma yo gutsinda imikino yayo yo mu itsinda rya mbere, aho yatsinze UR Huye ibitego 35-27, igatsinda UPDF yo muri Uganda ibitego 40-29, ikanatsinda na Equity HC yo muri Kenya yasorejeho ku wa Gatandatu ibitego 29-21, Ikipe ya Police HC yazamutse muri 1/4 iriyoboye aho muri iki cyiciro yahahuriye na Makerere University yo muri Uganda maze naho yitwara neza itsinda ibitego 40-25 bituma irara muri 1/2.

Mu itsinda rya kabiri, ikipe ya APR HC niyo yazamutse ari iya mbere nayo itsinze imikino ine yayo yose, aho yatsinze UB Sports 28-25 igatsinda Ngome yo muri Tanzania ibitego 31-21, itsinda kandi Nyakabanda HC ibitego 39-15 mu gihe kandi yanatsinze Makerere University ibitego 43-20 byatumye igera muri 1/4 ikahatsindira UR Huye ibitego 44-20 ikagera muri 1/2.
Mu yindi mikino ya 1/4 yakinwe, ikipe ya UPDF yo muri Uganda yasereye UB Sports iyitsinze ibitego 29-28 mu mukino wari ukomeye mu gihe Equity yo yasezereye Ngome iyitsinze mu buryo bworoshye ibitego 39-12, nazo zikagera muri 1/2 gitangira gukinwa mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru saa mbili za mu gitondo bahereye mu bagore aho Gorillas irakina na UR Huye, saa mbili n’igice naho JKT yo muri Tanzania igakina na UPDF yo muri Uganda saa tatu n’iminota 45.
Mu bagabo muri 1/2 , saa tanu zuzuye ikipe ya Police HC irakina na UPDF mu gihe umukino wa kabiri uteganyijwe saa sita z’amanywa ugahuza APR HC na Equity HC yo muri Kenya.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|