APR FC yashyikirijwe Igikombe cya Shampiyona 2024-2025 nyuma yo gutsinda Musanze FC (Amafoto)
Ikipe ya APR FC yashyikirijwe Igikombe cya shampiyona 2024-2025 yegukanye, nyuma yo kubishimangira itsindiye Musanze FC ibitego 3-1 kuri Stade Amahoro mu mukino w’umunsi wa 30 kuri uyu wa Gatatu.

Wari umukino usoza indi yose yo mu mwaka w’imikino wa 2024/2025, aho warimo n’ibirori byo kwishimira ibikombe bitatu APR FC yegukanye.Uyu mukino wabimburiwe n’akarasisi ka gisikare n’indi myiyereko y’abafana, hakurikiraho umwanya w’abahanzi barimo Dr Jose Chameleone na Eric Senderi.

Iminota ibanza y’umukino yaranzwe no gukinira cyane mu kibuga hagati, umupira ukinirwa ku muvuduko wo hasi, gusa APR FC ibifashijwe na Ruboneka Jean Bosco, Niyomugabo Claude, Mugisha Gilbert na Mohammadou Lamine Bah igacishamo ikarema uburyo bw’ibitego, icyakora ba myugariro ba Musanze FC bahagarara neza barabazibira.

Ku munota wa 20 w’umukino, APR FC yashoboraga gufungura amazamu kuri penaliti umusifuzi Twagirumukiza Abdoul yatanze nyuma y’uko Mukengele Christian ategeye Cheick Djibril Ouattara mu rubuga rw’amahina, icyakora uyu Munya-Burkina Faso ananirwa kuyishyira mu nshundura ahubwo ikurwamo n’umunyezamu, Nsabimana Jean de Dieu uzwi nka Chaolin.

Nyuma y’iminota 10 yonyine Ouattara ahushije penaliti, Ruboneka Jean Bosco ku mupira yahawe na Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’ yahise ahagurutsa abafana ba APR FC ku gitego cy’ishoti riremereye cyane yatereye muri metero nka 35 uvuye ku izamu, maze igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye n’igitego 1-0.

Umutoza Habimana Sosthène wa Musanze FC yagarukanye impinduka mu gice cya kabiri, akura mu kibuga Munyurangabo Leonidas amusimbuza Bizimana Valentin; ibintu byahise bitanga umusaruro maze ku munota wa 49 Mchelenga Rachid yakira neza umupira wa Kamazi Achraf, agomborera Musanze FC nubwo hari habanje kwikanga ko yari yaraririye.
Nyuma yo kwinjizamo Taddeo Lwanga na Hakim Kiwanuka basimbuye Nshimirimana Ismael ‘Pitchou’, Ruboneka Jean Bosco yongeye gutanga ibyishimo muri Stade Amahoro atsindira APR FC igitego cya kabiri na none hanze y’urubuga rw’amahina, nyuma yo kwakira umupira wa Djibril Ouattara amaze guhererekanya neza na Mugisha Gilbert.
Ku munota wa 76, Ruboneka Jean Bosco yatsinze igitego cya gatatu mu buryo busa n’ubundi bwose cyo hanze y’urubuga rw’amahina, aho yarekuye ishoti riremereye maze umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu ananirwa kugumana umupira, bihita bigira uyu musore w’imyaka 26 y’amavuko umukinnyi wa mbere utsindiye APR FC ibitego bitatu muri uyu mwaka w’imikino.


Umukino warangiye ari ibitego 3-1, APR FC ihita yuzuza amanota 67 aho irusha Rayon Sports amanota ane, mu gihe Musanze FC yagumanye amanota 34, imbere y’amakipe yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri ari yo Vision FC yamanukanye amanota 21 na Muhazi United yatsinzwe n’Amagaju FC bari bahanganye mu rugamba rumwe ibitego 2-1, maze imanukana amanota 30.


Uretse kwishimira Igikombe cy’Amahoro n’icy’Intwari, APR FC yegukanye muri uyu mwaka, iyi Kipe y’Ingabo yandikishije igikombe cya 23 cya shampiyona mu myaka 30 ishize, kikaba n’icya gatandatu itwaye yikurikiranya kuva mu 2020.






National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|