PSG inyagiye Inter yegukana Champions League ku nshuro ya mbere (Amafoto)

Ikipe ya PSG yakoze amateka yo kwegukana UEFA Champions League ku nshuro ya mbere mu mateka, nyuma yo kunyagirira Inter ku mukino wa nyuma wabereye mu Budage ibitego 5-0 mu ijoro ryo ku wa 31 Gicurasi 2025.

Muri uyu mukino iyi kipe yakoreyemo amateka kuri Stade ya Allianz Arena, kwitwara neza yabitangiye hakiri kare cyane maze ku makosa y’ubwugarizi cyane cyane Federico Dimarco wari uhengamiye ibumoso bwa Inter inyuma, PSG ibona igitego cya mbere cyatsinzwe n’Umunya-Maroc Achraf Hakimi usanzwe akina inyuma ku ruhande rw’iburyo, nyuma yo kwakira umupira mwiza wari uvuye kuri Desire Doué. PSG nk’uko bisanzwe ibifashijwemo na Inter yari mbi, yakomeje kwiharira umukino ari nako ikomanga imbere y’izamu ryari ririnzwe na Yan Sommer binyuze kuri Ousmane Dembele, Desire Doué na Khvicha Kvaratskelia.

Ashraf Hakim amaze gutsinda igitego cya mbere
Ashraf Hakim amaze gutsinda igitego cya mbere

Aba basore basatira bari babifashijwemo no hagati ha PSG hakomeye harimo Vitinha, Joao Neves na Fabian Ruiz bafashije iyi kipe kugeza yegukanye igikombe. Uretse amakosa yakorewe mu bwugarizi kandi, gukomera hagati kwa PSG byagoye cyane aha Inter, harimo Hakan Calhanoğlu, Henrik Mikhitaryan na Nicolo Barella kongeraho babiri Denzer Dumfries na Federico Dimarco wagize umukino mubi biyongeraho bakaba batanu ariko bo banakina impande impande zose.

Kapiteni wa PSG Marquinhos ateruye igikombe
Kapiteni wa PSG Marquinhos ateruye igikombe

Ku munota wa 20 PSG yongeye gufatirana amakosa ya Inter itakinnye neza mu mukino wose muri rusange maze, Ousmane Dembélé yakina umupira nawe awuha Desire Doué w’imyaka 19 y’amavuko atsinda igitego cya kabiri. Inter itatangaga ibimenyetso ko yabona igitego yakomeje gutungurana mu buryo bw’imikinire bubi bwanatumye iminota 45 y’Igice cya mbere n’ibiri yongereweho irangira iteye amashoti abiri gusa atagira irigana mu izamu mu gihe PSG yari imaze gutera 13 ariko atanu agana mu izamu.

Desire Doué watsinze ibitego bibiri
Desire Doué watsinze ibitego bibiri

Uko igice cya mbere cyari cyagenze niko icya kabiri cyakomeje, PSG ari nziza mu mukino maze nyuma y’iminota icumi Federico Dimarco asimburwa na Nicola Zalweski mu gihe Bisseck yasimbuye Benjamin Pavard ariko akavunika ku munota wa 62 nawe agasimburwa na Matteo Darmian. PSG yari hejuru cyane yatsinze igitego cya gatatu cyatsinzwe na Desire Doué nanone nyuma yo guhabwa umupira na Fabian Ruiz wanyuze hagati awirukankana, amaze kuwuhabwa mu buryo bwiza na Ousmane Dembele.

Desire Doué watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
Desire Doué watsinze ibitego bibiri muri uyu mukino
PSG yegukanye Champions League ku nshuro ya mbere
PSG yegukanye Champions League ku nshuro ya mbere

Byakomeje kuba bibi ku bakinnyi b’umutoza Simone Inzaghi batanatangaga ikizere, maze ku munota wa 73 batsindwa igitego cya kane n’ubundi ku mupira Ousmane Dembélé yatangiye mu gice cy’ikibuga cye awuha Umunya-Georgia Khvicha Kvaratskelia wirutse agasiga ba myugariro ba Inter yari hagati yabo kugeza arobye umunyezamu Sommer.

Senny Mayulu watsinze igitego cya gatanu
Senny Mayulu watsinze igitego cya gatanu

Kugeza kuri uyu munota, ibyishimo byari muri Stade ya Allianz Arena mu Budage aho Abafaransa bari bamaze kwizera ko iyi kipe ya PSG yegukanye Champions League bwa mber. Inter yabonye ishoti rya mbere rigana mu izamu ku munota wa 75 ritewe n’Umufaransa wakinaga n’ikipe y’iwabo Marcus Thurman ariko umunyezamu Donnarumma nawe wakinaga na Inter y’iwabo mu Butaliyani umupira awukuramo.

Ni umunsi wabereye mubi Inter
Ni umunsi wabereye mubi Inter

PSG yari yamaze Kwizera itsinzi mu bihe bitandukanye yagiye ikuramo abakinnyi bari babanje mu kibuga aho Nuno Mendes, Khvicha Kvaratskelia, Desire Doué, Fabian Ruiz na Joao Neves bahaye umwanya abarimo Bradley Barcola, Lucas Hernandez, Mayulu, Warren Zaire Emery na Goncalo Ramos. Aba nabo baje bakora ibyo abo basimbuye bakoraga bakomeza kubabaza Inter dore ko ku munota wa 86 Bradley Barcola yahaye umupira Mayulu agatsinda igitego cya gatanu, ari nacyo cyarangije umukino PSG itsinze ibitego 5-0, igakora amateka yo gutwara UEFA Champions League ku nshuro ya mbere ikaba n’ikipe ya kabiri mu Bufaransa iyitwaye nyuma ya Marseille yabikoze mu 1993.

Byari ibyishimo
Byari ibyishimo
Umutoza w Inter Simone Inzaghi ntabwo yabyumvaga
Umutoza w Inter Simone Inzaghi ntabwo yabyumvaga
Amarira y'ibyishimo
Amarira y’ibyishimo
PSG bishimana na Perezida wabo Nasser Al Khelaifi
PSG bishimana na Perezida wabo Nasser Al Khelaifi

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka