
Amakuru Kigali Today yahawe n’umuntu wa hafi muri APR FC ahamya ko iyi kipe nta gihindutse izatangaza umutoza mushya mu cyumweru kuko ibiganiro bigeze kure.
Ati" Ubu harimo ibiganiro bya nyuma, bigeze kuri 80%. Nta gihindutse nko mu cyumweru umutoza mushya azatangazwa, gusa nta gihe kinini kirimo."
Biravugwa ko hagati y’Umunya-Portugal Miguel Cardoso n’Umunya-Tunisia Nabil Maâloul, umwe muri bo ari we uzagirwa umutoza mushya wa APR FC.
APR FC izakina imikino ya CAF Champions League, iheruka gutandukana ku bwumvikane n’Umunya-Serbia Darko Novic wari umaze amezi 11 ayitoza ,wagiye habura imikino itatu ngo shampiyona irangire.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|