APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza mushya

Ikipe ya APR FC iri mu biganiro bya nyuma n’umutoza mushya uzayitoza kuva mu mwaka w’imikino 2025-2026 uzatangazwa mu cyumweru kimwe nta gihindutse.

Amakuru Kigali Today yahawe n’umuntu wa hafi muri APR FC ahamya ko iyi kipe nta gihindutse izatangaza umutoza mushya mu cyumweru kuko ibiganiro bigeze kure.

Ati" Ubu harimo ibiganiro bya nyuma, bigeze kuri 80%. Nta gihindutse nko mu cyumweru umutoza mushya azatangazwa, gusa nta gihe kinini kirimo."

Biravugwa ko hagati y’Umunya-Portugal Miguel Cardoso n’Umunya-Tunisia Nabil Maâloul, umwe muri bo ari we uzagirwa umutoza mushya wa APR FC.

APR FC izakina imikino ya CAF Champions League, iheruka gutandukana ku bwumvikane n’Umunya-Serbia Darko Novic wari umaze amezi 11 ayitoza ,wagiye habura imikino itatu ngo shampiyona irangire.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka