Abakinnyi bane bakiniraga Police berekeje muri APR
Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mukino wa Handball igana ku musozo, ikipe ya APR Handball Club yatangiye kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino utaha, aho yamaze gusinyisha abakinnyi bane
Mu mpera z’icyumweru gitaha kuva tariki 13/06 kugera tariki 15/06/2025, ni bwo hateganyijwe imikino ya nyuma isoza shampiyona ya Handball mu Rwanda, imikino izwi nka Playoffs, iri guhuza ikipe ya Police HC na APR HC.
Imikino ibiri ya mbere yamaze gukinwa yose ikaba yaregukanywe n’ikipe ya Police HC, bivuze ko Police itsinze undi mukino yahita yegukana igikombe cya shampiyona.
Ikipe ya APR HC kugeza ubu yamaze gutangira gahunda yo kwiyubaka, aho ku ikubitiro yahereye muri mukeba isinyisha abakinnyi bayo bane.
Abo bakinnyi yasinyishije ni umunyezamu Uwimana Jackson uzwi ku izina rya Daduwa, isinyisha kandi Nshimiyimana Alexis na Rwamanywa Viateur uzwi nka General bari barigeze no kuyikinira. Undi mukinnyi APR HC yasinyishije ni Umuhire Yves.

Kugeza ubu amakuru atugeraho ni uko aba bakinnyi batakiri kumwe n’ikipe ya Police HC iri gutegura imikino ya nyuma ya Playoffs, bakaba batazanagaragara mu mikino yo mu mpera z’icyumweru gitaha
Umunyezamu Uwimana Jackson "Dadua"




Nshimiyimana Alexis


Rwamanywa Viateur "General"





Umuhire Yves





Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|