Abakinnyi bane bakiniraga Police berekeje muri APR

Mu gihe shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo mu mukino wa Handball igana ku musozo, ikipe ya APR Handball Club yatangiye kwiyubaka yitegura umwaka w’imikino utaha, aho yamaze gusinyisha abakinnyi bane

Mu mpera z’icyumweru gitaha kuva tariki 13/06 kugera tariki 15/06/2025, ni bwo hateganyijwe imikino ya nyuma isoza shampiyona ya Handball mu Rwanda, imikino izwi nka Playoffs, iri guhuza ikipe ya Police HC na APR HC.

Imikino ibiri ya mbere yamaze gukinwa yose ikaba yaregukanywe n’ikipe ya Police HC, bivuze ko Police itsinze undi mukino yahita yegukana igikombe cya shampiyona.

Ikipe ya APR HC kugeza ubu yamaze gutangira gahunda yo kwiyubaka, aho ku ikubitiro yahereye muri mukeba isinyisha abakinnyi bayo bane.

Abo bakinnyi yasinyishije ni umunyezamu Uwimana Jackson uzwi ku izina rya Daduwa, isinyisha kandi Nshimiyimana Alexis na Rwamanywa Viateur uzwi nka General bari barigeze no kuyikinira. Undi mukinnyi APR HC yasinyishije ni Umuhire Yves.

APR HC yakuye abakinnyi bane muri Police HC
APR HC yakuye abakinnyi bane muri Police HC

Kugeza ubu amakuru atugeraho ni uko aba bakinnyi batakiri kumwe n’ikipe ya Police HC iri gutegura imikino ya nyuma ya Playoffs, bakaba batazanagaragara mu mikino yo mu mpera z’icyumweru gitaha

Umunyezamu Uwimana Jackson "Dadua"

Nshimiyimana Alexis

Rwamanywa Viateur "General"

Umuhire Yves

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka