Uyu mupira urimo ubugome n’ubugambanyi budafite icyo bumaze- Perezida w’Amagaju FC

Perezida w’Ikipe y’Amagaju FC Nshimiyumuremyi Jean Paul, yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda ubamo ubugome n’ubugambanyi budafite icyo bumaze.

Ibi uyu muyobozi yabigarutseho, nyuma yo gutsinda Muhazi United ku munsi wa 30 shampiyona ibitego 2-1, Amagaju FC akaguma mu cyiciro cya mbere ku munota wa nyuma aho yavuze ko umupira w’amaguru mu Rwanda ubamo ubugambanyi n’ubugome.

Ati" Uyu mupira wacu ntababeshye urimo ubugambanyi bwinshi n’ubugome budafite icyo bumaze. Abantu bagomba gutuza bagakina umupira, bakawubaka, bagakurikiza amategeko ibintu bikagenda neza."

Uyu muyobozi wari uherutse gutangaza ko nihatabaho akagambane ikipe ye itazamanuka ikaba yarokotse ku munsi wa nyuma, yanavuze ko mu bibazo umupira ufite harimo amakipe yishyira hamwe ashaka gutsinda ikipe runaka ndetse no gusaba koroherezanya, avuga ko nko muri uyu mwaka w’imikino urangiye ibyabaye ntaho yigeze abibona.

Ati" Umupira ufite ibibazo byinshi, hari ibintu ngo bya munsindire, mumfashirize kumutegura ni byinshi. Umupira nywumazemo igihe ariko uyu mwaka ibintu byabaye ntaho nigeze mbibona, akagambane twarakagiriwe turakabona ariko dukomeza kwitegura, hari amakipe yishyira hamwe ngo agambanire indi n’umuntu akabikubwira ngo turabamanura muragenda ariko Imana ntabwo irya ruswa."

Abajijwe niba aka kagambane bagiriwe hari aho kaba gahuriye no kuba muri shampiyona Amagaju FC yaranganyije na Rayon Sports imikino ibiri agatsinda APR FC umukino umwe nk’uko bivugwa, Paul yavuze ko ababivuga bashobora kuba bafite ukuri ariko we atariko abibona ahubwo biri mu makipe hagati yayo muri rusange.

Ati "Barabivuga ariko nta kimenyetso babibonera ariko abafana na buri wese yemerewe kuvuga ababibona gutyo byashoboka ariko njyewe siko mbibona. Njyewe akagambane navugaga ni amakipe hagati yayo."

Inshuro nyinshi muri shampiyona y’u Rwanda havugwamo guharirana mu mikino ku makipe bitewe nukeneye amanota kurusha undi habayeho ubwumvikane cyangwa hakabaho ibyiswe gutegura aho ikipe ishobora kunyura mu bakinnyi b’ikipe bagiye gukina, bimwe mu byo uyu muyobozi w’Amagaju FC yise umwanda gusa akaba atariwe wenyine ubigarutseho dore ko benshi baba muri ruhango Nyarwanda bavuga ko biri mu biyimunze ku rwego rwo hejuru, binatuma idatera imbere.

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Smakipe ari mu kiciro cya mbere ahabwe budget ya 5 milliard buri imwe, ubundi abanyarwanda turebe umupira.

Rogo yanditse ku itariki ya: 29-05-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka