Clement, Darko Novic, Abba na Ssebwato mu begukanye ibihembo by’abeza ba shampiyona 2024-2025
Myugariro wa APR FC Niyigena Clement yahembwe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona 2024-2025, Darko Novic wamutozaga ahita abandi batoza bose mu bihembo byatangiwe muri Kigali Convention Center kuri uyu wa Gatanu.

Ibi bihembo byateguwe na Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda byari bibaye ku nshuro ya kabiri, hashimirwa abahize abandi mu mwaka w’imikino 2024-2025.Igihembo nyamukuru cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona 2024-2025 cyatwawe na myugariro wa APR FC Niyigena Clement wakinnye imikino 27 agatsindamo ibitego bibiri, akanafasha ikipe ye kwegukana shampiyona.


Umunya-Serbia Darko Novic uheruka gutandukana na APR FC niwe watwaye igihembo cy’umutoza mwiza w’umwaka aho yatoje imikino 27 ya shampiyona, yatumye ikipe ye yegukana igikombe cya shampiyona. undi wegukanye igihembo ni Umunya-Nigeria Umar Abba ukinira Bugesera FC watwaye icy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi aho yasoje shampiyona atsinze 17 atanze n’imipira itandatu yavuyemo ibitego aho yakurikiwe na Fall Ngagne wa Rayon Sports watsinze ibitego 13.



Umunya-Uganda Ssebwato Nicholas ukinira Mukura VS, yahembwe nk’umunyezamu mwiza wa shampiyona 2024-2025 aho igihembo yagihawe na Murangwa Eugene wabaye umunyezamu wa Rayon Sports, aho yakinnye imikino 25 akarangize ine atinjijwe igitego akanatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego. Ssebwato Nicholas usoje amasezerano muri Mukura VS yatwaye igihembo atsinze Pavelh Ndzila wa APR FC na Khadime Ndiaye wa Rayon Sports.


Umunye-Congo Useni Kiza Seraphin ukinira Amagaju FC watsinze ibitego 11 agatanga imipira 11 yavuyemo ibitego mu mikino 25 yahembwe nk’umukinnyi mwiza ukiri muto witwaye neza atsinze Adama Bagayogo wa Rayon Sports na Mutunzi Darcy wa Kiyovu Sports aho yahawe igihembo na Haruna Niyonzima. Hahembwe kandi igitego cyiza cy’umwaka aho Biramahire Abeddy wa Rayon Sports ariwe watwaye igihembo abikesha ibitego yatsinze Muhazi United ubwo bayitsindaga 2-0 ku munsi wa 24 tariki 19 Mata 2024.



Hakozwe kandi ikipe y’abakinnyi 11 beza baranze shampiyona aho irimo Ssebwato Nicholas wa Mukura VS nk’umunyezamu, Niyigena Clement na Niyomugabo Claude ba APR FC, Youssou Diagne wa Rayon Sports, Uwumukiza Obed wa Mukura VS nka ba myugariro, Msanga Henry wa Police FC, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC na Boateng Mensah wa Mukura VS bari hagati mu gihe Umar Abba wa Bugesera FC, Djibril Ouattara wa APR FC na na Fall Ngagne wa Rayon Sports aribo batoranyijwe nk’abasatiriye neza.
Niyigena Clement wabaye umukinnyi mwiza w’umwaka yasimbuye Muhire Kevin wa Rayon Sports wari watwaye igihembo 2023/24.













National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|