
Ni irushanwa ryakiniwe mu nyubako y’Imikino y’Abafite ubumuga i Remera, rikinwa mu byiciro bibiri aribyo Kumite (Kurwana) ndetse na Kata (Kwiyerekana) ryitabirwa n’amakipe 21 mu bagabo n’abagore. Mu bagabo, muri Kata ikipe ya APR Karate Club niyo yabaye iya mbere ikurikirwa na The Great Warrior, Zanshin Karate Academy iza ku mwanya wa gatatu mu gihe muri Kumite The Great Warriors ariyo yabaye iya mbere igakurikirwa na APR Karate Club, Hero Karate Do Club ikaba iya gatatu.
Mu bagore, mu cyiciro cya Kata, Agagozo Shalom niyo yahize andi makipe ikurikirwa na APR Karate Club mu gihe Flying Eagles yabaye iya gatatu, ndetse Agahozo Shalom ibisubiramo iba iya mbere muri Kumite, Zanshin Karate Academy iba iya kabiri mu gihe Flying Eagles yabaye iya gatatu.
Nyuma yo guteranya imidali yose amakipe yegukanye, ikipe y’Agahozo Shalom niyo yegukanye Irushanwa muri rusange kuko yegukanye imidali ibiri ya zahabu. Iyi kipe yakurikiwe na APR Karate Club yatwaye imidali ine muri rusange ariko irimo umwe wa zahabu, The Great Warriors iba iya gatatu ifite imidali ibiri irimo umwe wa zahabu mu gihe Zanshin Karate Academy yabaye iya kane itwaye imidali ine ariko itarimo uwa zahabu.
Ku munsi w’irushanwa kandi abagize Ishyirahamwe ry’Umukino wa Karate mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, bunamira inzirakarengane z’Abatutsi barenga ibihumbi 250 baharuhukiye mu gihe kandi banaremeye umwe mu barokotse utuye mu murenge wa Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge.
Mu mwaka wa 2024, irushanwa nk’iri ryari ryegukanwe n’ikipe ya The Champion Sport Academy.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|