#BAL5: APR itsinzwe umukino wa kabiri ikomeza gutegereza itike
Ikipe ya APR Basketball Club ihagarariye u Rwanda mu mikino ya Basketball Africa League (BAL), ikomeje kugorwa no kubona itike iyerekeza mu mikino ya nyuma (Playoffs), nyuma yo gutakaza umukino wa kabiri wikurikiranya itsinzwe na Made By Ball Basketball Club amanota 94 kuri 88.

Wari umukino wa mbere mu yo kwishyura, aho APR imaze gutsinda imikino ibiri ariko na yo ikaba imaze gutsindwa indi mikino ibiri.
Dore uko umukino wagendaga agace ku kandi
APR ntabwo yatangiye neza agace ka mbere k’umukino, kuko kegukanywe na Made By Ball Basketball Club yo muri Afurika y’Epfo n’amanota 16 kuri 15 ya APR, bivuze ko harimo ikinyuranyo cy’inota rimwe.
Mu gace ka kabiri, ikipe ya APR yagabanyije amakosa ndetse yongera n’amanota kuko yaje kukegukana ku manota 24 kuri 22 ya Made By Ball Basketball Club, maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari amanota 39 ya APR kuri 38 ya MBB.

APR yongeye gutangira agace ka gatatu nabi ubwo bari bavuye kuruhuka, maze MBB ikegukana ku manota 29 kuri 19 ya APR ndetse ikomeza no kuyigenda imbere.
Mu gace ka kane ari na ko ka nyuma, ikipe ya APR yagowe cyane no kuyobora umukino kuko yaje kwisanga abakinnyi bayo benshi bagwije amakosa, bityo umukino urushaho kubagora nubwo muri aka gace aribo batsinze amanota menshi 30 kuri 27, ariko MBB yegukana umukino ku giteranyo rusange cy’amanota 94 kuri 88.
APR izagaruka mu kibuga ku wa gatandatu ikina na Alahli Tripoli yo muri Libya.




Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|