Amavubi atsinzwe na Algeria mu mukino wa gicuti

Kuri uyu wa Kane, Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Algeria ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wakiniwe mu Mujyi wa Constantine muri iki gihugu cyo muri Afurika y’Amajyaruguru.

Wari umukino wa gicuti wateguwe muri aya matariki ateganywamo imikino y’amakipe y’ibihugu hirya no hino yaba iya gicuti ndetse n’amarushanwa. Igice cya mbere cyawo ntabwo cyahiriye Amavubi mu gukina umupira cyane cyane ko umutoza yari yatangiranye abakinnyi benshi bugarira muri rusange.

Ku munota wa 28 anyuze ku ruhande rw’iburyo imbere, Hicham Boudaoui yacenze myugariro Niyigena Clement wari waje kunganira Niyomugabo Claude wahakina utari ahari, maze ahindura umupira wanyuze mu kirere maze Youcef Belaili atsinda igitego cya mbere cya Algeria, igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Mu gice cya kabiri, umutoza Adel Amrouche yakoze impinduka akuramo Niyigena Clement wugarira ashyiramo Kwizera Jojea usatira anyuze ku ruhande ku munota wa 54 ariko nyuma y’iminota ine Algeria itsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Jaouen Hadjan ahawe umupira na Youcef Belaili, ku makosa ya myugariro Fitina Omborenga.

Nyuma y’iminota itatu Fitina Omborenga yavuye mu kibuga asimburwa na Noe Uwimana wakinaga umukino we wa mbere mu Amavubi, yanitwayemo neza cyane. Umutoza wagendaga ahindura uburyo bw’imikinire igice cya kabiri yakirangije ikipe ye ikina neza kurusha igice cya mbere, cyane nyuma yo gusubira gukinisha ba myugariro bane, abakinnyi batatu hagati ndetse n’abandi batatu imbere.

Abakinnyi nka Nshuti Innocent yagiye mu kibuga asimbura Meddie Kagere, Muhire Kevin asimbura Aly-Enzo Hamon mu gihe Bonheur Mugisha yasimbuye Bryan Ngwabije. Aba bose ariko ntabwo bashoboye kubonera Amavubi igitego kugeza umukino urangiye Algeria itsinze u Rwanda 2-0. Uyu wari umukino wa karindwi wahuzaga ibihugu bombi aho Algeria imaze gutsindamo itanu, hakabaho kunganya inshuro ebyiri.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka