Uwumukiza Obed utegerejwe muri Rayon Sports arirahira umutoza Afahmia Lotfi
Myugariro w’inyuma ku ruhande rw’iburyo ukinira Mukura VS yavuze ko umutoza Afahmia Lotfi wamutoje muri iyi kipe ariwe akesha kugira umwaka mwiza w’imikino ijana ku rindi kubera ikizere yamugiriye.

Ibi uyu musore yabivugiye mu kiganiro yagiranye na Kigali Today aho yavuze ko uyu mutoza uheruka gusinyira Rayon Sports, inifuza n’uyu mukinnyi ari ingirakamaro kuri we kuva yamugura amukuye muri Muhazi United kugeza atumye aba mu bakinnyi 11 bitwaye neza muri shampiyona 2024-2025.
Ati " Kuri njyewe ni umutoza mwiza uha amahirwe abakinnyi amahirwe cyane cyane abato, azi kureba impano.Uyu mwaka (2024-2025) navuga ko kwitwara neza kwanjye yangizeho uruhare rwa 80%, 90% kuko njya no kujya muri Mukura VS niwe wambonye aramvugisha ambwira ko yifuza ko najya yo. Nagiye yo ntangira mbanza mu kibuga mu mwaka wa mbere kugeza mbaye umukinnnyi mwiza, nanamuha 100% ku byo nagezeho uyu mwaka."
Uwumukiza Obed yongeyeho ko Afahmia Lotfi ari umutoza ugira igitsure ku bakinnyi rimwe bashobora kudafata neza, kandi ko ikizere yamugiriye cyatumye anahamagarwa mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
Ati "Ni umutoza ugira igitsure kandi ni byiza ku bakinnyi nubwo hari igihe bo bashobora kubibona nk’ikibazo ukabifata nko kukubangamira ariko iyo ubikurikije bikugirira akamaro imbere. Niwe muntu wambonye abona ko nshoboye, nageze muri Mukura VS ninjira mu byo akina neza, ibyo nagezeho byose mbikesha kuba yaranyizeye kugeza ubwo mpamagarwa bwa mbere mu ikipe y’Igihugu."
Amakuru Kigali Today yamenye ni uko ubwo shampiyona yari itari yarangira, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwabajije uko amasezerera ya Uwumukiza Obed ameze muri Mukura VS kugira ngo babe bamusinyisha. Ibi kandi biniyongeraho ko umutoza Afahmia Lotfi ubwe mu bakinnyi yasabye ko iyi kipe yasinyisha uyu musore nawe ari ku rutonde.
Uwumukiza Obed wazamukiye mu irerero rya Rayon Sports mu Karere ka Nyanza yasinyiye Mukura VS amasezerano y’imyaka ibiri mu mpeshyi ya 2024 avuye mu ikipe ya Muhazi United nyuma yo kubengukwa n’umutoza Afahmia Lotfi ubwe. Muhazi United akaba yari yari yarayigezemo avuye muri Nyanza FC yakiniraga mu cyiciro cya kabiri.


National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|