Karate ni umutekano ikaba n’umuti w’indwara - Ubuhamya bw’abayikina

Mu gihe bamwe bafata Karate nk’umukino njyarugamba kandi wabafasha kwirwanaho igihe hari ubasagariye, abawukina bo bavuga ko ari umukino ushobora kuguha amahirwe yo kugera kuri byinshi mu buzima, ndetse bamwe bemeza ko uwawukinnye asazana ubuzima buzira umuze.

Karate ni umukino ufasha umuntu kugira ubuzima bwiza
Karate ni umukino ufasha umuntu kugira ubuzima bwiza

Mu kiganiro na Ngamije Martin, umwe mu bakina uyu mukino, avuga ko wamuhaye amahirwe yo kwiga Kaminuza ndetse ugatuma abasha no kubona akazi ubu akaba ari umukozi uhembwa buri kwezi.

Nkomeje Martin avuga ko yatangiye gukina uyu mukino mu mwaka wa 2000, awukina yumva ari siporo atangiye ariko yaje kwisanga ari umukino umugiriye akamaro kanini cyane, ku buryo yaje gukuramo amahirwe yo kwiga Kaminuza.

Ati “Naje kugirwa inama na bagenzi banjye twakinanaga, yo gukomeza kwiga bandemamo ikizere cy’uko bizashoboka, ngenda numva ntazabona ubushbozi bwo kwishyura Kaminuza ariko byarakunze”.

Nubwo Nkomeje atakubwira mu bwisanzure uko yagiye abona amafaranga yishyura Kaminuza, mu byo asobanura byose avuga ko ari umukino wa Karate watumye ayabona.

Ati “Sinajya mu nzira n’uburyo yabonetsemo ariko mu magambo make nakubwira ko ubu nize Kaminuza kubera umukino wa Karate, ndetse nahise mbona akazi kandi nabyo ni amahirwe nakuye muri uyu mukino”.

Uyu mukino ufasha abawukina cyane cyane abana kugira ikinyabupfura
Uyu mukino ufasha abawukina cyane cyane abana kugira ikinyabupfura

Uretse kuba atakubwira uwakamuhaye n’uwa kamurangiye, Nkomeje avuga ko Karate ari umukino mwiza kandi ibyo amaze kugeraho byose ari yo abikesha.

Karate ni umuti

Mudakikwa Damascène avuga ko umukino wa Karate wamubereye umuti atanyweye uwo kwa muganga.

Ati “Nagiye kwa muganga basanga mfite ibiro byinshi ndetse mfite n’ibinure, ntangira buhoro nkina ngenda nkomera ndetse biza kurangira bya binure byari binteje ikibazo bigiye ku murongo”.

Mudakikwa avuga ko Karate itanga inyungu zitabarika ku buzima, haba ku bato no kubakuru.

Ati “Ku bantu bakuru, Karate ituma umuntu akomera akagira imbaraga n’ubuzima bwiza. Ituma umubiri ugira ubudahangarwa, igatuma umuntu agira ubwirinzi bwiza ndetse igafasha mu kugabanya ibiro”.

Karate iha umutekano uwayize kuko abasha kwirwanaho asagariwe, ikaba n'umuti wa zimwe mu ndwara
Karate iha umutekano uwayize kuko abasha kwirwanaho asagariwe, ikaba n’umuti wa zimwe mu ndwara

Si ibyo gusa kuko igabanya umujagararo (stress) no kumva ibitekerezo biri ku murongo igatuma umuntu yisanzura, ikanamufasha kuruhuka mu mutwe no kongera ubushobozi bwo gufata ibyemezo.

Mudakikwa avuga ko ituma umuntu anigirira icyizere biturutse ku bumenyi afite mu kwirwanaho, kuko bituma umuntu yiyizera kandi yishimira ko yifitemo ubushobozi bwo kwirinda.

Abakina uyu mukino bemeza ko ufasha gukomeza gukoresha imitsi n’imikaya, bikarinda gusaza vuba cyangwa gutakaza ubushobozi bw’umubiri.

Ku bana bato ibafasha kugira ikinyabupfura, no kwigiramo ubushobozi n’ubuhanga bwo kwiyemeza no kugira icyizere mu byo bakora byose mu buzima bwabo.

Umwe mu bana bakina uyu mukino ababyeyi be batashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, avuga ko Karate ibigisha kwihangana no gukorera hamwe n’abandi, bikabagirira akamaro mu ishuri no mu rugo.

Ati “Batwigisha ikinyabupfura no kwihangana, kubaha, kumvira no kwitwara neza, n’igihe umuntu adusagariye ntabwo twemerewe kurwana na we, ketese hajemo urugomo bikaba ngombwa kwitabara”.

Buri muntu mu kigero arimo yakina Karate
Buri muntu mu kigero arimo yakina Karate

Umubyeyi w’uyu mwana na we yemeza ko Karate ari ingenzi, kuko ituma baba abahanga no mu bindi bintu nko kwiga n’ibindi.

Icyo abatoza ba Karate bayivugaho

Nkomeje Martin waduhaye uburyo Karate yamuhinduriye ubuzima, ubu ni umutoza wayo, avuga ko iyo atoza abana bato abigisha uburyo bwo kwirwanaho igihe bibaye ngombwa, ariko bakigishwa kudakoresha ububasha nabi.

Ati “Karate ibaha ubushobozi bwo kwiyizera no gukorana n’abandi mu bwubahane, kandi bigiramo n’ikinyabupfura”.

Yungamo ko atari ku bana gusa no ku bantu bakuru basabwa kurangwa n’imyitwarire myiza, ntibitwaze tekiniki bazi ngo bagire uwo bahohotera.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka