Muri indashima- Rwatubyaye abwira abafana ba Rayon Sports
Myugariro Rwatubyaye Abdul wakiniye Rayon Sports mu bihe bitandukanye, yabwiye abakunzi bayo ko ari indashima kuko ubwo ahaheruka bahoraga bamwita ikibazo nyamara aricyo gihe baheruka gutwaramo ibikombe.

Ibi Rwatubyaye Abdul uheruka gukinira Rayon Sports hagati ya 2022 na 2024 yabivugiye ku rukuta rwe rwa Instagram ahashyirwa ubutumwa bumara amasaha 24 aho yavuze ko iyi kipe iheruka ibikombe bibiri bikurikirana ahari, nyama bamwe mu bakunzi bayo bakaba barakomezaga kuvuga ko ari ikibazo, abita indashima.
Ati "Inshuro ya nyuma Rayon Sports iheruka gutwara ibikombe bibiri bikurikirana twari duhari kandi wari umusaruro udasanzwe w’abasore [Abakinnyi ] mu bihe bikomeye cyane ariko bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bakomeje kuvuga ko nari ikibazo, mwese muri indashima bihambaye."
Hagati y’impeshyi ya 2022 asinyira Rayon Sports imyaka ibiri na Mutarama 2024 ayivamo yerekeje muri Macedonia, Rwatubyaye Abdoul yatwaranye nayo Igikombe cy’Amahoro 2023 batsinze APR FC 1-0 ku mukino wa nyuma banatwara Super Cup 2023 nanone batsinze APR FC ibitego 3-0 tariki 12 Kanama 2023 aribyo aheraho avuga avuga ko abafana badashima.
Uretse kandi muri iyi myaka aheruka gukinira Rayon Sports, Rwatubyaye Abdoul yanakiye iyi kipe hagati ya 2016 na 2019 avuye muri APR FC mbere y’uko yerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|