Inzu yo mu murenge wa Kibungo mu karere ka Ngoma yafashwe n’inkongi y’umuriro ku gicamunsi cya tariki 15/02/2012 ibyari birimo byose birashya ariko nta muntu wagize icyo aba.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba (EAC) arahamagarira ibihugu bigize uwo muryango kurushaho gusobanukirwa ibyiza byo kwishyira hamwe kugira ngo aka karere kabashe kugira umwanya wibanze mu bucuruzi mpuzamahanga.
Ku rutonde rw’uko ibihugu bukirikirana ku isi mu mupira w’amaguru rwasohotse kuwa gatatu tariki 15/02/2012, u Rwanda ruri ku mwanya wa 108 ku isi no ku mwanya WA 26 muri Afurika, bivuze ko rwazamutseho imyanya ibiri ugereranyije n’ukwezi gushize.
Leta irateganya gushyiraho imisoro mishya mu rwego rwo kuziba icyuho cy’imisoro yavanywe ku bikomoka kuri peterori mu Rwanda umwaka ushize. Iki cyemezo cyashimwe n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (Fond Monetaire International) kubera ukuntu u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka ngo rugabanye kugendera ku nkunga.
Ba Minisiti b’ububanyi n’amahanga b’u Rwanda n’u Buhinde basinyanye amasezerano atatu ashingiye ku iterambere ry’ibihugu byombi n’imibanire yabyo.
Abaturage batuye akarere ka Ngororero bashimiye Perezida Kagame ko ibyo yababwiye muri 2010 yiyamamaza yabishyize mu bikorwa. Ubwo aheruka muri aka karere mu mwaka wa 2010 yabijeje ko nibamutora azabafasha kugera kwiterambere ryihuse.
Ba rushimusi bakomeye mu ikoranabuhanga (hackers) bamaze iminsi binjira kandi bagashimuta amakuru n’ubukungu bukomeye mu mbuga za interineti z’ibigo binyuranye mu bihugu by’Afurika y’Uburasirazuba cyane cyane ibyo muri Kenya.
Uwayisaba Ildephonse wo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, kuva tariki 12/02/2012, afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyakarambi azira gufatanywa kanyanga iwe mu rugo.
Minisitiri w’umutekano yasuye akarere ka Gisagara yungurana ibitekerezo n’abayobozi ku iterambere ry’umurenge wa Save dore ko iri ku mwanya wa nyuma mu iterambere muri kano karere.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga mu gihugu cy’u Buhinde, Preneet Kaur, aragirira uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatatu tariki 15/05/2012.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Côte d’Ivoire, Gen. Maj. Soumaila Bakayoko, kuva tariki 14/02/2012, ari mu Rwanda n’abandi basirikare 9 ayoboye mu butumwa buzamara iminsi 5 mu bikorwa byo gutsura umubano n’u Rwanda ndetse no kurwigiragiraho mu bice bitandukanye.
Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri yisumbuye Professional Training Center (RTC) giherereye mu murenge wa Muhoza mu karere ka Musanze ari mu maboko ya Polisi aregwa gutangiza ishuri nta byangombwa afite.
Sosiyete yitwa DIDI isanzwe itera inkunga Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY), yashyikirije Adrien Niyonshuti inkweto nshya azakoresha ubwo azaba asiganwa ku igare mu mikino Olympique izabera i Londres muri Nyakanga uyu mwaka.
Mu rwego rwo kwitegura umukino uzahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29 Gashyantare, umutoza w’Amavubi Milutin Micho yahamagaye abakinnyi 30 barimo abakinnyi 7 bahamagawe bwa mbere mu ikipe y’igihugu.
Kubwimana Romeo Guillome, umwana w’amezi 5 wo mu kagari ka Murama ko mu murenge wa Bweramana, yaguye mu ibase y’amazi bimuviramo urupfu.
Abasore batanu bafungiye kuri polisi ya Remera, bashinjwa gucuruza amakaramu yo mu bwoko bwa BIC y’amiganano. Abashinjwa ntibemera icyaha, bavuga ko batazi gutandukanya amiganano nay’umwimerere kandi ko bafite ibyangombwa baziguriyeho muri Uganda.
Ibinyujije mu ishami ryayo riri mu Rwanda, Carnegie Mellon University, imwe muri za kaminuza zikomeye ku isi, yatangiye kwigishiriza ku butaka bw’Afurika bwa mbere mu mateka yayo.
Abantu 39 barimo ingabo za FDLR 20 batahutse mu Rwanda tariki 14/02/2012, baturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Umucamanza Vagn Joensen ukomoka mu gihugu cya Danemark niwe, tariki 14/02/2012, watorewe kuba perezida mushya w’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR).
Inama idasanzwe y’Inama Nkuru y’Ubucamanza iyobowe na Nyakubahwa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege, yateranye taliki ya 14 Gashyantare 2012 yemeje ko mu Rwanda hashyirwaho urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga (International crimes chamber of the High Court).
Akimana Xaver wo mu kagari ka Gafunzo ko mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango yishe nyina babanaga mu nzu amuziza ko yagurishije inka atamubwiye.
Umugore witwa Mukamusonera Consesa wo mu murenge wa Simbi mu karere ka Huye aherutse kwica mugenzi we witwa Nyirandama Godelive amuziza kumutwarira umugabo. Mukamusonera yakoze aya mahano nyuma yo gusanga umugabo we aryamanye na nyakwigendera.
Akanama k’Inteko Ishingamategeko gashinzwe kugenzura umutungo wa Leta kasohoye raporo isabira abakozi ba Leta bakoresheje nabi imitungo ya Leta kwirukanwa burundu no gukurikiranwa mu nkiko bakayishyura.
Bamwe mu bakozi b’ikigo cy’amashuli yisumbuye Ecole Secondaire de l’Assomption de Birambo bari mu maboko y’abashinzwe umutekano bakekwaho ubwicanyi.
Abaturage batuye mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi iyo bagize aho banyarukira bagasiga bakinze amazu yabo, haza abajura bakica inzugi bakinjira bakiba ibyo basanze mu nzu.
Umusore witwa Twizeyimana Emmanuel w’imyaka 18, tariki 13/01/2012, yafashwe yibye inkoko ariko ntibyamuhiriye kuko yafashwe akazengurutswa umujyi ayitwaye mu ijosi.
Itsinda Trezzor rigizwe n’abaririmbyi biga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda riratangaza ko ryiyemeje gushimisha abatuye muri uyu mujyi no mu nkengero zawo mu kirori kiba kuri uyu munsi mukuru w’abakundana babacurangira umuziki ‘Live’.
Umuryango Health, Development and Performance (HDP) ugamije guteza imbere umurimo ufite ireme cyane cyane mu nzego z’ubuzima watangiriye mu Rwanda, ubu umaze kugera mu bihugu birindwi bya Afurika, ibindi bine bishishikajwe no gukorana nawo.
Ishuli ry’incuke rya Nyanza Peace International Academy ni urugero rufatika rw’umubano u Rwanda rufitanye n’igihugu cy’U Buyapani. Bumaze kubaka amashuli afite agaciro k’ibihumbi icumi by’amadorari y’Amerika (miliyoni esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda).
Imirimo yo kubaka uruganda rw’ umushinga w’icyayi wa Gatare ku nkengero z’ishyamba rya Nyungwe mu mirenge ya Cyato na Karambi yagomba kurangira mu Kuboza 2012 ariko ngo bishoboka ko rutazaba rurangiye kubera imbogamizi z’umuhanda ndetse n’amashanyarazi.
Koperative y’abahinzi b’umuceri ikorera mu murenge wa Gatore mu karere ka Kirehe ariko ifite igishanga bahingamo umuceri mu mirenge ya Kirehe na Ngoma (COOPRIKI-Cyunuzi) imaze kugera kuri byinshi ku buryo ishobora kweza toni 4000 ku mwaka.
Umugore witwa Mugorutuje Jeannette wakoraga mu ishami rya MTN mu karere ka Nyamagabe, afungiye kuri station ya polise Gasaka guhera tariki 10/02/2012, akurikiranyweho kunyereza amafaranga miliyoni imwe n’igice.
Bamwe mu baturage bimuwe ahari kubakwa uruganda Mount Meru Soyco Ltd ruzajya rutunganya soya rukayibyazamo amavuta, imirimo yo kubaka uruganda yarinze itangira batarabona amafaranga y’ingurane bagombaga guhabwa ku masambu ya bo.
Banki ya Kigali (BK) irateganya gutanga inyungu ku bantu bose bafitemo imigabane, nyuma yo kunguka miliyari 8.2 umwaka ushize.
Ubushinjacyaha bw’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rushyigikiye icyifuzo cy’imiryango ibiri iharanira inyungu z’abacitse ku icumu isaba Urukiko rw’Ubujurire kumvwa kubera kutanyurwa n’ibihano byahawe abasirikare bakuru mu ngabo zatsinzwe.
Abakinnyi bakina imikino y’abamugaye bakomoka muri Uganda, Burundi, Kenya, u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bateraniye mu ngando yatangijwe ku mugaragaro tariki 13/02/2012 kuri petit stade i Remera mu mujyi wa Kigali.
Abana bagera kuri 500 bafashwa n’umuryango w’abanyakoreya Good Neighbors ukorera mu murenge wa Nyamiyaga mu karere ka Kamonyi baravurwa n’abaganga bakorera mu bitaro bya gisirikare i Kanombe.
Urubuga rwa interineti rushya rutanga inama ku rukundo n’inkuru zinyuranye zivuga ku rukundo www.gukunda.com , kuri uyu munsi w’abakundana tariki 14/02/2012, rwateguriye abakunzi ikirori gishyushye aho baganira na benshi mu batanga ibiganiro by’urukundo ku maradiyo anyuranye ndete no kuri televiziyo.
Umukinnyi w’ikipe ya Kaminuza Nkuru y’u Rwanda akaba n’umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Volleyball, Adolphe Mutoni, aratangaza ko niba nta gihindutse mu minsi ya vuba ashobora kwerekeza mu gihugu cy’ubufaransa kwivuza imvune yagize mu ivi kuko kwivuza mu Rwanda byananiranye.
Umusore w’imyaka 20 umaze imyaka 10 abaho nk’impunzi muri Zambia arifuza gutahuka agatanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu cyamubyaye akinira ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru.
Minisiteri ifite gucyura impunzi mu nshingano (MIDIMAR) iratangaza ko gahunda ya “ngwino urebe” izakuraho amakuru y’ibihuha atangwa na zimwe mu mpunzi zidashaka gutahuka nk’uko umukozi ushinzwe gufasha impunzi gutahuka muri iyo minisiteri, Ndayambaje Placide Bernard, abyemeza.
U Rwanda rurateganya gusaba ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku burezi umuco n’ubuhanga (UNESCO) gushyira zimwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi y’1994 mu mitungo y’agaciro icunga.
Urugaga rw’Abaharanira Uburenganzira bwa Muntu, Ligue des Droits de l’Homme (LDH) ruramagana icyemezo cyafashwe na Leta y’Ubufaransa cyo kwirukana umutegarugori w’umunyarwandakazi muri icyo gihugu utwite inda y’impanga y’amezi arindwi.
Impuguke mu bya gisirikari zo mu bihugu bigize umuryango w’Afurika y’iburasirazuba (EAC) zirasuzuma ibijyanye n’amahugurwa y’abasirikari mu guhangana n’ibiza, ibikorwa by’iterabwoba n’ubushimusi muri aka karere.
Bihagarariwe n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi, tariki 13/02/2012, u Rwanda n’u Burundi byasinye amazeserano yo guhuza imipaka ya Nemba na Gasenyi (one stop border post).
Polisi y’u Rwanda iratangaza ko ibyo abaturage b’umujyi wa Kamembe bavuga ko polisi ituma ubujura bukomeza muri uyu mujyi atari byo.
Ababyeyi baturiye imirenge ya Kigabiro, Rubona na Ruhunda muri Rwamagana bagiye kuruhuka ingendo ndende bakoraga bajya kwa muganga kuko muri iyo Mirenge hubatswe inzu eshatu zigezweho z’ababyeyi.
Guhinga ku materasi y’indinganire byatumye umusaruro wiyongera cyane ku buryo wikubye inshuro zirenga icumi nk’uko abahinzi bahinga ingano n’ibirayi mu mirenge ya Cyungo na Rukozo muri Rulindo babyivugira.