Abajyanama b’ubuzima ba Rukomo bahize ibyo bifuza kugeraho muri uyu mwaka

Abajyanama b’ubuzimba bo mu mirenge yegereye ikigo Nderabuzima cya Rukomo kiri mu karere ka Nyagatare, tariki 25/08/2012, bagaragarije ubuyobozi bw’akarere n’ubw’ibitaro bya Nyagatare ibyo bakoze maze banahigira imbere yabo ibikorwa bateganya kugeraho muri 2012-2013.

Mu bikorwa bagaragaje bagezeho harimo inzu ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 15 hatabariwemo ibikorwa by’umuganda w’amaboko yabo. Iyi nzu izafasha aba bajyanama b’ubuzima kubyaza umusaruro amafaranga bahabwa na minisiteri y’ubuzima ku bikorwa by’ubukangurambaga no kuvura bakorera abaturage.

Ikindi gikorwa cy’indashyikirwa aba bajyanama b’ubuzima bagezeho ni ukuba baroroje buri mujyanama w’ubuzima ukorera ku Kigo Nderabuzima cya Rukomo ku buryo buri mujyanama w’ubuzima uko ari 220 afite ihene.

Aba bajyanama b’ubuzima bibafasha mu kugira akarima k’igikoni gatohagiye kuko ayo matungo abaha ifumbire.

Umuyobozi wungirije wa Koperative y’Abajyanama b’Ubuzima bakorera ku Kigo Nderabuzima cya Rukomo, Madamu Mugirente Judith yavuze ko abajyanama b’ubuzima bahawe amafaranga y’agahimbazamutsi gaturuka ku bikorwa baba bakoze.

Visi Perezida wa koperative y'abajyanama b'ubuzima ba Rukomo ahigira imbere y'ubuyobozi n'abanyamuryango.
Visi Perezida wa koperative y’abajyanama b’ubuzima ba Rukomo ahigira imbere y’ubuyobozi n’abanyamuryango.

Ayo mafaranga ngo bakaba barayahawe mu byiciro bine aho buri mujyanama w’ubuzima yahawe amafaranga ibihumbi 53 na 909.

Akomeza avuga ko undi muhigo besheje harimo kuzamura ibipimo by’ubuzima aho batanga mutual de santé ku batishoboye dore ko kuri uyu munsi bishyuriye 15, guhugurira abaturage ibijyanye n’imirire myiza, kuboneza imbyaro, kwirinda maraliya n’izindi ndwara ndetse ngo bakaba banavura abana bari munsi y’imyaka itanu.

Ibi byanemejwe n’Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya Rukomo, Umuhoza Chantal, wavuze ko kubera ubufasha bw’abajyanama b’ubuzima abana bari munsi y’imyaka itanu bakiraga bagabanutse cyane.

Ababyeyi ngo basigaye bitabira cyane kwipimisha igihe batwite ndetse kubera inyigisho z’abajyanama b’ubuzima abaturage bitabira kuboneza imbyaro ku bwinshi.
Aba bajyanama b’ubuzima ba Rukomo, banabumbiye amatafari umukecuru utishoboye utagiraga aho aba kandi baniteguye gutanga umusanzu wo kumuzamurira inzu.

Mu mwaka wa 2012-2013, abajyanama b’ubuzima ba Rukomo biyemeje gukora ibikorwa by’ubucuruzi bw’imyaka bizatangira muri Nzeri uyu mwaka, kwigurira imodoka y’ikamyoneti izabafasha muri ubwo bucuruzi, kongera ibipimo by’ubuzima bongera imbaraga mu guhugurira abaturage kurunganiza urubyaro, gutegura indyo yuzuye n’ubundi bukangurambaga mu by’ubuzima kandi ngo bakanarushaho kuboneza serivisi batanga.

Umuyobozi w'ungirije w'akarere ka Nyagatare yashimye akazi k'abajyanama b'ubuzima anabemerera inkunga aho bishoboka.
Umuyobozi w’ungirije w’akarere ka Nyagatare yashimye akazi k’abajyanama b’ubuzima anabemerera inkunga aho bishoboka.

Abo bajyanama b’ubuzima bavuga ko kuva mu mwaka wa 2013, Koperative yabo izajya igenera buri mujyanama w’ubuzima agahimbazamutsi ka buri kwezi mu rwego rwo kurushaho kuzamura imibereho yabo no kubafasha kunoza serivisi batanga.

Dr Freddy Sangala, umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Nyagatare, yashimiye abo bajyanama b’ubuzima inkunga badahwema gutera abaganga mu kwita ku buzima bw’abaturage.

Yagize ati “Ubu muri bagenzi bacu kuko ntimukiri abajyanama b’ubuzima kuko munavura.”

Aha yagarukaga ku ruhare rw’abajyanama b’ubuzima mu kuvura indwara z’abana bari munsi y’imyaka itanu.

Muganga Freddy Sangala yabijeje gukomeza kugirana na bo imikoranire myiza, maze ababwira ko ibitaro bya Nyagatare byiteguye kubatera inkunga mu bikorwa byabo kuko ari abafatanyabikorwa beza.

Umuyobozi w'agateganyo w'ibitaro bya Nyagatare aganiriza abajyanama b'ubuzima bo ku kigo nderabuzima cya Rukomo.
Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Nyagatare aganiriza abajyanama b’ubuzima bo ku kigo nderabuzima cya Rukomo.

Musabyimana Charlotte, umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, na we ashimira aba baturage aho yavuze ko babaye intangarugero mu karere ka Nyagatare dore ko babaye aba mbere mu guhigura imihigo nk’iyo.

Akomeza abasaba kugira izina ngiro bagakomeza kugira inama abaturage mu by’ubuzima nk’uko izina ryabo ribivuga.

Uyu muyobozi w’akarere wungirije yakomeje abasaba gukomeza kuba ibisubizo by’abaturage mu buzima bwa buri munsi. Yabijeje kandi ko akarere ka Nyagatare katazahwema kubatera ingabo mu bitugo aho bizajya bigaragara ko ari ngombwa.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka