Umugabo witwa Ntigurirwa Célestin wo mu murenge wa Nyamata akarere ka Bugesera yakubiswe n’inkuba ku mugoroba wa tariki 27/02/2012 ariko Imana ikinga akaboko ntiyapfa. Ntigurirwa yakubiswe n’inkuba imutwika mu gituza no ku maguru.
Inyeshyamba za FDLR zateye mu karere ka Kabare na Walungu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu ijoro rishyira ku cyumweru tariki 26/02/2012 zica abantu bane zikomeretsa ku buryo bukomeye abandi batatu.
Claude Uwintwali afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamirambo akekwaho kugerageraza kwiba miliyoni 12.2 y’amafaranga y’u Rwanda kuri konti y’umucuruzi witwa Mugande iri muri Banki y’Abaturage ya Nyamirambo akoresheje cheque mpimbano.
Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla (gikumi) yari iparitse haruguru gato ya station aho bakunze kwita kuri Total i Remera mu mujyi wa Kigali yahiye irakongoka ku mugoroba wa tariki 28/02/2012.
Ubwo Nigeria iza kuba ikina n’u Rwanda kuri uyu wa gatatu kuri stade ya Kigaki i Nyamirambo, iraba yambaye imyenda mishya yakorewe na “Adidas”, sosiyete ikora imyenda ya siporo ikanatera inkunga ikipe y’igihugu ya Nigeria (Super Eagles).
Umwana w’amezi abiri yitabye Imana nyuma y’imirwano yashyamiranyije nyina witwa Mukarwego Colleta n’undi mugore witwa Nzerena Alphonsine bo mu mudugudu wa Gahoko mu kagali ka Kiruri umurenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bapfa amarozi.
Imenyekanishamusoro rigiye kuzajya rikorwa rimwe mu myaka itatu kugira ngo birinde baturage guhora basiragira ku biro bishizwe imisoro n’amahoro.
Minisiteri y’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba (MINEAC) irasaba abarimu bo mu mashuri yisumbuye mu ntara y’amajyaruguru gusobanurira abanyeshuri akamaro ko kuba u Rwanda rwarinjiye mu muryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba (EAC) kugira ngo bazarangize amasomo bafite ingamba zo kwagura ibikorwa byabo ku (…)
Abanyeshuri 11 bo kuri College Karambi mu murenge wa Kabagali mu karere ka Ruhango barahahamutse kubera inkuba yakubise ipoto y’amashanyarazi tariki 27/02/2012.
Abajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Nyamasheke bari mu mahugurwa yo guhinga ibihumyo ngo nabo bazigishe abaturage kugihinga mu rwego rwo kurwanya imirire mibi muri ako karere.
Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rugiye gutangira kwakira ubuhamya bw’ubushinjacyaha buvuguruza ibivugwa na Ngirabatware Augustin, Minisitiri w’Igenamigambi muri Leta yayoboraga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.
Umwana w’umuhungu witwa Niyitegeka Jean Louis wigaga ku ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 rya Bihira mu murenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu yitabye Imana akubiswe n’umubaruramari (comptable) w’umurenge wa Rambura, Mugabo Simeon.
Inkuba yakubise umwarimukazi wo kigo cy’amashuri abanza cya Muyunzwe kiri mu murenge wa Kinihira akarere ka Ruhango arakomereka cyane n’abanyeshuri 2 barahungabana.
Bigenda bigaragara ko abana bava mu ishuri bakajya gukora imirimo inyuranye yo mu rugo bakomeza kwiyongera mu murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare. Ubuyobozi bw’umurenge buvuga ko abo bana ari abaturutse hirya no hino mu turere dutandukanye tw’igihugu.
Akarere ka Nyabihu karihiye abanyeshuri 2769 batishoboye bo muri ako karere amafaranga 113 163 881 mu mwaka wa 2011; nk’uko byemezwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu.
Abantu batandatu bacumbikiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamirambo mu mujyi wa Kigali bashinjwa kwiba ibikoresho bitandukanye by’ikorabuhanga byo mu rugo bifite agaciro ka miliyoni 1.5 y’amafaranga y’u Rwanda.
Inama y’ubutegetsi ya Banki y’Isi yemeje inkunga ya miliyoni 80 z’amadolari y’Amerika (miliyari 48 z’amafaranga y’u Rwanda) agenewe igice cya gatatu cy’umushinga wo guteza imbere imishinga yo mu cyaro (RSSP).
Kigali Baskatball Club (KBC) yamaze kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya play off, ubwo yari imaze gutsinda KIE mu mikino ibiri yabereye muri Kaminuza y’u Rwanda n’i Nyanza tariki 25 na 26/02/2012.
Umutoza w’ikipe y’igihugu, Milutin Micho, yatngaje ko intego ye ari ugutsinda kandi akirinda gutsindwa igitego na kimwe mu mukino uzahuza Amavubi na Nigeria tariki 29/02/2012 kuri stade ya Kigali.
Polisi yo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo iratangaza ko amahugurwa abapolisi bayo bazakurikirana mu gihe cy’amezi atatu mu Rwanda azatuma barwigiraho byinshi.
U Rwanda nicyo gihugu cyonyine kandi gishya mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kigerageza gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta, nk’uko byatangarijwe mu nama ihuje abakuru ba komisiyo zishinzwe kugenzura umutungo wa Leta (PAC) yatangiye i Kigali tariki 27/02/2012.
Abapolisi b’aba-officier bakuru baturutse mu Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Burundi na Somalia bari mu mahugurwa yo kubongerera ubumenyi bwo guhangana n’ibibazo bitandukanye bigaragara mu gihugu ndetse no mu rwego mpuzamahanga.
Abayobozi ba komisiyo zishinzwe kugenzura imikoreshereze y’umutungo wa Leta (PAC) mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba no mu muryango w’Ubukungu w’Afurika y’Amajyepfo (SADCO), bateraniye i Kigali mu rwego rwo guhugurana, bagamije kunoza akazi bashinzwe.
Imibiri 25000 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rwa Jenoside rwuzuye iruhande rwa Paruwasi Gaturika ya Cyanika mu karere ka Nyamagabe aho izo nzirakarengane ziciwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Abatuye mu gasenteri ka Kabeza mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza bahangayikishijwe n’ubujura budasanzwe bwadutse muri aka gace. Hari abajura basigaye baza kwiba mu mazu nijoro bakica inzugi bagatwara ibintu byose basanze mu nzu kandi ba nyir’inzu baryamye ntibabyumve.
Umunyeshuli witwa Mungeli Zabuloni wigaga mu kigo cya Nyanza Technical School yirukanwe burundu azira gufata umuyobozi ushinzwe amasomo mu ijosi. Icyemezo cyafashwe n’inama ya komite y’ababyeyi barerera muri icyo kigo yabaye tariki 26/02/2012.
Minisitiri w’Intebe yatanze inkunga ku miryango ibiri yo mu murenge wa Kinzuzi, akarere ka Rulindo, mbere yo kwifatanya n’abahatuye mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi wabaye tariki 25/02/2012.
Muri kaminuza Gatorika y’u Rwanda iri mu murenge wa Save mu karere ka Gisagara, hatangijwe ku mugaragaro umuryango w’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside yo muri mata 1994 (AERG/IJABO).
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James, yihanangirije abayobozi bo mu Ntara y’Amajyepfo ko Guverinoma y’u Rwanda itazihanangira na gato abayobozi bahutaza abaturage. Yabibukije ko bashyizweho kugira ngo bafashe abaturage gutera imbere aho kubagirira nabi.
Abasenateri 13 n’abadepite 2 ndetse n’abayobozi b’akarere ka Nyamagabe bafatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Cyanika gutegura ahazashyingurwa imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Abanyarwanda babiri, Ruhumuriza Abraham na Uwimana Jeannette, nibo begukanye ibihembo bya mbere mu irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryiswe Criterium de Rwamagana ku cyumweru tariki 26/02/2012.
Abayobozi b’umujyi wa Gisenyi mu Rwanda na Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo biyemeje kuzajya bahana amakuru ku mibare y’icyorezo cya Kolera kiri guca ibintu mu mujyi wa Goma.
Uhagarariye Somalia mu Rwanda yatangaje ko yiteguye gukora igishoboka cyose kugira ngo afashe urubyiruko rw’u Rwanda kugeza ku Banyasomaliya inkunga rwabageneye.
Polisi ya Kinazi mu karere ka Ruhango yataye muri yombi umusore witwa Ngezahoguhora Alphonse, tariki ya 25/02/2012, ubwo yafatirwaga mu cyuho afite udupaki 88 tw’urumogi.
Mu rukerera rwo kuwa gatandatu tariki 25/02/2012 imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Hiace ifite nimero RAC 754 A yajyaga Kigali yakoreye impanuka mu karere ka Musanze ahitwa kuri Koncaseri ikomeretsa abantu 3 bari bayirimo inangiza inzu.
Kubera ko akunda Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, umubyeyi witwa Mpinganzima Zayinabu utuye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza yabyaye umwana w’umuhungu amwita Paul Kagame.
Mu mukino wa mbere wa play off mu rwego rw’abagabo, Kigali Basketball Club (KBC) yatsinze KIE amanota 78 kuri 45 mu mukino wabereye muri Gymnase ya kaminuza y’u Rwanda i Huye tariki 25/02/2012.
Minisitiri muri Perezidanse ushinzwe itumanaho n’ikoranabuhanga, Ignace Gatare, yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Musanze mu muganda ngaruka kwezi bawusoza bungurana ibitekerezo. Abaturage bishimiye ko n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru babegera bagakorana.
Ihuriro Nyarwanda riharanira kubungabunga ikibaya cy’uruzi rwa Nili (NBDF) ryifatanije n’abaturage bo mu murenge wa Nyamata y’Umujyi mu karere ka Bugesera batera ibiti ku nkenyero z’ikiyaga cya Kamatana, tariki 25/02/2012, mu rwego rwo kwizihiza umunsi
Abanyeshuri bigaga mu kigo cy’amashuri yisumbuye cyitwa PTC (Professional Training Center) giherereye mu karere ka Musanze, bari baroherejwe iwabo nyuma y’uko icyo kigo bagifunze kubera kutuzuza ibyangombwa, ku wa gatatu tariki 22/02/2012 bashubijwe amafaranga bari barishyuye nk’uko byari biteganyijwe.
Umusore witwa Iyamuremye bakundaga kwita “Kagina” basanze yapfiriye mu icumbi yari atuyemo mu mudugudu wa Rubumba, mu murenge wa Runda, nyuma y’aho ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 23/02/2012, yari yanyweye uducupa 13 twa African Gin ku ntego.
Abaturage bo mu murenge wa Murunda, akarere ka Rutsiro, barasabwa gutera ibiti bifata ubutaka no kwitabira gahunda yo gukomeza gucukura imirwanyasuri, kuko aribwo buryo bushoboka bwo guhangana n’inkangu ndetse n’isuri.
Inama Njyanama y’Akarere yakuye ku buyobozi bw’ibigo, abayobozi b’ibigo by’amashuri umunani bazira kudatanga umusaruro uhagije mu bizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange mu myaka ibiri yikurikiranya.
Abanyeshuri barangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ishami rya Gisenyi, barasabwa kuba urumuri rw’Abanyarwanda, nk’uko babisabwe n’umuyobozi wayo mu gikorwa cyo guha impamyabushobozi abagera kuri 689, cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 24/02/2012.
Abakinnyi n’abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi, bizeye kuzatsindira ikipe ya Nigeria i Kigali mu mukino uzabahuza kuwa Gatatu, bagendeye ku mateka ikipe y’igihugu ya Zambia yanditse ubwo yatsindaga Cote d’Ivoire ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika (CAN).
Minisitiri w’Intebe wakoreye igikorwa cy’umuganda mu karere ka Rulindo kuri uyu wa Gatandatu tariki 25/02/2012, yasabye abaturage batuye aka karere kurushaho gutura mu midugudu, bitewe n’uko ariko karere kakiri inyuma ugereranyije n’urugero igihugu kiriho.
Abahinzi b’inanasi bibumbiye muri Koperative COOPAF, ihuriyemo abahinzi b’imbuto bo mu murenge wa Gacurabwenge, batangaza ko kubura isoko rihoraho ry’umusaruro wabo bituma bagurirwa ku biciro bitajyanye n’ingufu bakoresha mu ihinga.
Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rw’i Arusha (ICTR), kuri uyu wa Gatanu tariki 24/02/2012 rwafashe icyemezo cyo kohereza urubanza rwa Fulgence Kayishema ushinjwa ibyaha bya Jenoside kuburanishwa n’ubutabera bw’u Rwanda.