Pasiteri Uwinkindi Jean yahakanye ko ari we ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside

Pasiteri Uwinkindi Jean uherutse koherezwa kuburanira mu Rwanda avuye mu rukiko rwa Arusha yagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012. Uyu mugabo yavuze ko ubushinjacyaha bwamwibeshyeho kuko uregwa yitwa Pasteri Uwinkindi Jean Bosco.

Ubwo yari imbere y’urukiko urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Uwinkindi yagize ati: “Nyakubahwa Perezida, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwasohoye impapuro zifata Pasteri Uwinkindi Jean Bosco, ntabwo ari izifata Pasteri Uwinkindi Jean, none ndasaba kurenganurwa kuko bamfungiye ubusa”.

Pasteri Uwinkindi Jean kandi yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa ndetse avuga ko nta bushobozi yari afite bwo gukora ibyo byaha.

Ndibwami Rugambwa, umushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, yasobanuye ko hababayeho kwibeshya mu kongeraho iryo zina rya Bosco, ariko ngo u Rwanda rwari rwarasabye urukiko rwa Arusha kurikura muri dosiye zimurega.

Umushinjacyaha yongeyeho ko bitari ngombwa kongera gushyiraho impapuro zita muri yombi Pasteri Uwinkindi Jean, kuko u Rwanda rwemera kandi rukagendera ku mahame agenga urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ruri i Arusha muri Tanzaniya.

Abunganira Uwinkindi Jean aribo Maitre Gatera Gashabana na Niyibizi Jean Baptiste, babwiye urukiko ko umukiriya wabo atagombaga kuba acumbikiwe muri gereza mu gihe atari yaburana, ko ahubwo yagombaga kuba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi.

Kuri iki gisobanuro, Umushinjacyaha yavuze ko Pasteri Uwinkindi Jean yabaye afungiwe mu mazu ya gereza nkuru ya Kigali, bitewe n’uko Polisi ifatanyije n’Ubushinjyaha, babonye ko ari ho hujuje ubuziranenge bugenwa n’urukiko mpuzamahanga.

Uwinkindi ufite imyaka 51, yahoze ari Pasiteri mu rusengero rwa ADEPR rwa Kayenzi, ahahoze ari muri komini ya Kanzenze, ubu ni mu karere ka Bugesera. Akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Ubushinjacyaha bwemeza ko yari afite ubushobozi buhagije bwo gukumira iyicwa ry’abamuhungiragaho, bitewe n’ubuhamya bw’abantu benshi bumushinja.

Nyamara Uwinkindi yahakanye ibyo birego, avuga ko nta bubasha yari afite nka pasteri, bwo kuyobora ibitero kuko ngo atari umupolisi, umusirikare cyangwa umukuru w’interahamwe.

Urubanza rwo kuburana afunzwe cyangwa ari hanze ya gereza, rwamaze amasaha arenga umunani kuri uyu wa mbere, bitewe n’uko ubushinjacyaha bwafashe umwanya munini busobanura ibyo aregwa.

Perezida w’urukiko John Byakatonda yatangaje ko imikirize y’uru rubanza, ku ifungwa cyangwa ifungurwa ry’agateganyo rya Uwinkindi, izasomwa kuri uyu wa gatatu tariki 9/08/2012.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka