Abaminisitiri bashinzwe umutekano muri EAC baganiriye ku kibazo cy’iterabwoba mu karere

Abaminisitiri bashinzwe umutekano mu bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bateraniye i Kigali muri gahunda yo kwiga ku kibazo cy’iterabwoba n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge muri aka karere.

Mu ijambo rye, Umunyamabanga wa EAC, Dr. Richard Sezibera, yavuze ko abakora ibyaha byinshi muri aka karere bahita bahungira muri Kongo maze asaba abayobozi b’ibihugu bihana imbibi nayo gukorana n’abayobozi ba Kongo, kugira ngo habonerwe umuti w’icyo kibazo.

Ati: “Ibi bihugu bigomba gufatanya n’igihugu cya Kongo mu guhashya bariya bakorera ibyaha muri aka karere barangiza bagahungirayo, tugomba gufatanya kugira haboneke umuti w’ibi bibazo”.

Umutwe wa Al Shabab ukorera muri Kenya na Somalia nawo wagarutsweho, aho Dr. Sezibera yavuze ko ibihugu byose bifite inshingano zo guhangana nayo, bikagarura amahoro muri Somalia.

Guhagarika ibyaha bikorerwa muri aka karere ni imwe mu miti yo kugera ku iterambere ry’akarere; nk’uko byatangajwe na Depite Beatrice Konas wari uyoboye inama, uturuka mu gihugu cya Kenya.

Guhuza imipaka na za gasuramo nabyo biri mu byatowe nk’umuti wo kugarura amahoro muri aka karere no kurwanya ikibazo cy’ubuhunzi mu baturage batuye mu bihugu bikagize.

Ibi bizabanzirizwa no guca ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, nk’uko abitariye iyi nama yateraniye i Kigali kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012 babyemerenyijweho.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka