MINICOM yahagurukiye guteza imbere ubucuruzi bwambuka imipaka

Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Francois Kanimba, atangaza ko u Rwanda rwatangiye guteza imbere ubucuruzi bwambuka imipaka mu rwego rwo kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Ubu ibicuruzwa byoherezwa hanze bingana na kimwe cya gatatu cy’ibyo u Rwanda rutumiza mu mahanga, bikaba imwe mu mpamvu ituma igihugu kidashobora kwihaza ku ngingo y’imari kuko amafaranga menshi u Rwanda rukoresha ruyakura ku nkunga nayo igendana n’amananiza.

Atangiza ibiganiro n’abashinzwe ubucuruzi bwambukiranya imipaka, tariki 27/08/2012 i Rubavu, Minisitiri Kanimba yatangaje ko u Rwanda rufite ingamba zo kongera ibicuruzwa rwohereza mu mahanga kugera kuri 75% rw’ibyo rutumiza mu mahanga kugera muri 2018.

Minisitiri Kanimba avuga ko hacyenewe ko hagira ibindi bicuruzwa byoherezwa mu mahanga bivuye mu byo Abanyarwanda bakora bitari ibyo u Rwanda rwasigiwe n’abazungu mu gihe cy’ubucolini birimo icyayi, ikawa, amabuye y’agaciro n’ibindi.

Nk’uko bigaragazwa na raporo yakozwe na banki nkuru y’igihugu, ubucuruzi bukorwa bwambukiranya imipaka bwinjiza amafaranga agera kuri 23% y’ingengo y’imari kandi ashobora kongerwa igihe Leta iteje imbere ubu bucuruzi cyane ku bihugu bihuza imbibe n’u Rwanda.

Bamwe mu bitabiriye ibiganiro by'ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Bamwe mu bitabiriye ibiganiro by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Iyi raporo igaragaza ko mu bucuruzi u Rwanda rukorana n’ibihugu bituranye igihugu cya Congo kiza k’umwanya wa mbere kubera imijyi ya Goma na Bukavu aho umwaka wa 2011 rwinjije amafaranga agera kuri miliyari 40 harimo 25 zivuye mu bucuruzi buciriritse.

Amabanki arasabwa gufatanya n’abakora ubu bucuruzi kubona igishoro ndetse na Leta ikavugurura amategeko no kongera ibikorwa remezo mu korohereza abakora ubu bucuruzi.

Abitabiriye inama bavuga ko abakora ubucuruzi bucirirtse babangamirwa no kutabona inguzanyo hamwe no kwakwa imisoro iri hejuru irenze igishoro baba bafite. Bagaragaje kandi ko abakora ubucuruzi mu gihugu cya Kongo bahura n’ibibazo by’ihohoterwa, gucyererezwa no kwakwa ruswa.

Mu rwego rwo korohereza abakora ubucuruzi bajya muri Kongo, mu karere ka Rubavu harimo kubakwa isoko ryegereye umupaka kugira ngo byorohereze abajyana ibicuruzwa muri Kongo hamwe n’Abanyekongo baza guhahira mu Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka