Igitaramo cyo kumurika alubumu ‘‘Nta mvura idahita’’ ya Serge Iyamuremye cyagenze neza cyane

Ubwo umuhanzi Serge Iyamuremye uzwi mu ndirimbo zihimbaza Imana yamurikaga alubumu ye ya mbere yise ‘‘Nta mvura idahita’’ tariki 24/08/2012, igitaramo cyagenze neza cyane.

Hari abafana be batandukanye. Abahanzi bose uko bari bamwemereye kuza kumufasha muri iki gitaramo barahageze kandi bahagerera igihe. Abitabiriye iki gitaramo benshi bemeza ko cyagenze neza cyane.

Abitabiriye igitaramo baryohewe n'indirimbo za Serge.
Abitabiriye igitaramo baryohewe n’indirimbo za Serge.

Bamwe mu bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo harimo Gaby Irene Kamanzi, Gaby Ngamije, Alcene Manzi, Cpt Simon Kabera, The Blessing n’abandi.

Abandi bitabiriye iki gitaramo harimo abatunganya umuziki nka Producer Nicolas, Producer Pastor P, Producer Prince, Producer Didier n’abandi.

The Blessing ibyina muri launch ya Serge.
The Blessing ibyina muri launch ya Serge.

Iki gitaramo cyabereye mu rusengero rwa Omega Church mu mujyi wa Kigali guhera ku saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kwinjira muri iki gitaramo byari ukugura CD y’iyi alubumu maze ubundi ukinjira. CD yagurwaga amafranga 2000.

Serge aririmba muri launch ya alubumu ye yitwa "Nta mvura idahita".
Serge aririmba muri launch ya alubumu ye yitwa "Nta mvura idahita".

Serge wamenyekanye cyane ubwo yaririmbanaga na Vincent mu itsinda ryabo ryitwanga ‘‘Vincent and Serge’’. Arateganya ko uyu mwaka utazarangira atamuritse DVD iriho amashusho y’indirimbo ze.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka