Amakuru dukesha umutoza wa Rayons Sport, Bizimungu Ali, atangaza ko uyu mukinnyi ku giti cye ariwe wasabye kuva muri Rayon Sports.
Ali yagize ati “ yatubwiye yuko atibona mu ikipe, atameze neza kandi atayishimiramo asaba yuko twamurekura. Yabitugejejeho nk’abatoza noneho twebwe twanga kubimuhatira turabimwemerera ariko tumubwira yuko tuzabivuganaho n’ubuyobozi.”
Aya makuru atangajwe nyuma y’umunsi umwe ikipe ya Rayon Sports itsinzwe ibitego bibiri n’ikipe ya Younger yo muri Tanzania mu mukino wa gicuti. Muri uyu mukino benshi batangaje ko ibitego byombi byaturutse ku makosa yakozwe na Mambo.
Nyuma yo gutsindwa ibi bitego bibiri, umutoza Ali yahise asimbuza Mambo igice cya mbere cy’umukino kitararangira.
Jacques Furaha
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ubwo koko ntimutubeshye?Mambo yavuye muri espoire ajya muri Rayon ryari?mudusobanurire.