Uyu mukino uza gutangira saa cyenda n’igice, ni umukino wa kabiri iyi kipe iheruka gutwara igikombe cya CECAFA iza kuba ikinnye mu Rwanda, nyuma yo gukina ikanatsinda Rayon Sport ibitego 2-0 ku wa gatanu tariki 24/08/2012.
Police FC yakira Yanga, iraza kuba igerageza abakinnyi bashya bashaka kuyikinira muri shampiyona itaha harimo Ndayishimiye Yussufu wakinaga muri Kiyovu na Innocent Habyarimana wakinaga muri AS Kigali bombi bakaba bamaze iminsi bakora imyitozo muri iyo kipe.
Umuyobozi wa Police FC, Alphonse Katerebe, avuga ko nibamara gukina uyu mukino wa Yanga, aribwo umutoza Goran Kopunovic azafata icyemezo cyo kugura abo bakinnyi cyangwa kubereka, bikazanafasha iyo kipe kumenya abakinnyi bagomba kongerwamo.
Police FC yegukanye umwanya wa kabiri muri shampiyona ikanagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, ifite guhunda yo gukinisha abakinnyi b’Abanyarwanda gusa muri shampiyona itaha, abanyamahanga bayikinagamo bose bakaba batazongererwa amasezerano.
Ikipe ya Yanga nayo iraza kuba ireba abakinnyi bashya yagura harimo myugariro w’Amavubi Mbuyu Twite wavuye muri APR FC na Rutahizamu Didier Kavumbagu wakinaga muri Atletico mu Burundi.
Mu cyumweu Yanga imaze mu Rwanda yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame muri Village Urugwiro ku wa kane tariki 23/08/2012, ubwo iyi kipe yari yaje kumushimira inkunga atera irushanwa rya CECAFA, baheruka kwegukana bikurikiranya.
Yanga izahaguruka mu Rwanda isubira muri Tanzania ku wa mbere tariki 27/08/2012, igiye kwitegura shampiyona izatangira tariki 15/09/2012.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|