Yanga yasubiye muri Tanzania nyuma yo gutsinda Police FC

Ikipe ya Young Africans (Yanga), kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012 yasubiye muri Tanzania, nyuma yo gutsinda Police FC ibitego 2-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku cyumweru tariki 26/08/2012.

Muri uwo mukino wari ugamije cyane cyane kumenyereza abakinnyi bashya ku mpande zombi, Police FC niyo yabanje gufungura amazamu ki gitego cy’umutwe cyatsinzwe na Fabrice Twagizimana ku munota wa 30.

Yanga iheruka kwegukana igikombe cya CECAFA yakomeje gusatira maze yishyura icyo gitego ku munota wa 56 gitsinzwe na Stephano Mwasika.

Yanga yamenyerezaga cyane cyane abakinnyi bayo bashya barimo Mbuyu Twite wavuye muri APR FC na Didier Kavumbagu wavuye muri Atletico y’i Burundi, yabonye igitego cya kabiri ku munota wa 70 gitsinzwe na Kapiteni wayo Nadir Harub, ku mupira mwiza yahawe na Atuman Iddi.

Intsinzi Yanga yabonye imbere ya Police FC ni iya kabiri mu minsi itatu gusa, kuko yari yanatsinze Rayon Sports ibitego 2-0 mu mukino nawo wa gicuti wabereye kuri Stade Amahoro ku wa gatanu tariki 24/08/2012.

Kuri uyu wa mbere nibwo Yanga yasubiye i Dar Es Salaam aho igiye gukomeza imyitozo yitegura shampiyona izatangira tariki 15/09/2012.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka