Ikipe y’u Rwanda yakiriwe ku mugaragaro mu mikino Paralempike
Ikipe y’abamugaye igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya Paralempike mu gihugu cy’Ubwongereza yaraye yakiriwe ku mugaragaro muri iyi mikino iteganyijwe kuba kuva tariki 29/08/2012 kugeza tariki 09/09/2012.
Abakinnyi 14 bazahagararira u Rwanda mu mikino itandukanye bari kumwe n’ababaherekeje baraye bakiriwe ku mugaragaro n’Abanyarwanda baba mu mujyi wa London wo mu Bwongereza.
Ibirori byo kwakira ku mugaragaro ikipe y’u Rwanda byaranzwe n’imbyino zitandukanye zisanzwe ziririmbwa mu guha ikaze ibihugu byaje mu mikino Paralempike.

Kalimba Linda, umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza wari witabiriye ibi birori yashimiye iyi kipe yahagarariye Rwanda kuba yazanye abakinnyi benshi atangaza ko ari ishema ku Rwanda.
Bitaganyijwe ko iyi mikino y’abamugaye izabera mu Bwongereza izitabirwa n’abakinnyi 4200.
Umukino wa mbere u Rwanda ruzawukina tariki 30/08/2012 aho ikipe ya Sitting Volleyball izakina n’ikipe y’igihugu cya Iran.
Jacques Furaha
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Hello NPC
Ibiro nk’inkuba Iran ntizaducike le 30.
Courage!!!!
Copa, uraberewe!