Kayonza: Haratoranywa ababyinnyi bazajya mu itorero ry’igihugu (Urukerereza)

Itsinda ry’abakozi ba Minisiteri y’umuco na siporo kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012 ryakoresheje amarushanwa yo ku byina mu rwego rwo gutoranya ababyinnyi bazinjizwa mu itorerero ry’igihugu rihoraho (Urukerereza).

Benshi mu barushanwaga basanzwe bafite amatorero babyinamo nk’uko Rehema ubyina mu itorero ryitwa “Garuka Urebe” ryo mu karere ka Rwamagana yabidutangarije.

Cyakora hari n’abandi bavuga ko nta torero na rimwe babarizwamo, ariko bakavuga ko bifitiye icyizere cyo kuzatoranywa mu bazajya guhatana ku rwego rw’igihugu.

Bamwe mu bahatanaga mu cyiciro cy'ababyinnyi b'ababyeyi.
Bamwe mu bahatanaga mu cyiciro cy’ababyinnyi b’ababyeyi.

Abahatanye baturutse mu turere tunyuranye tw’Intara y’Uburasirazuba, bose bahurira mu karere ka Kayonza. Bahatanye mu byiciro binyuranye birimo icy’ababyinnyi b’abana, icy’urubyiruko, icy’intore, icy’abakaraza, icy’abavuza amakondera n’icy’ababyeyi.

Buri wese yasabwaga kwigaragaza cyane dore nubwo babyinaga mu matsinda, buri wese ahabwa amanota ku giti cye.

Muri buri cyiciro, hari ibyo bagenderaho kugira ngo umuntu uhatana atoranywe. Nko mu cyiciro cy’intore, itsinda ritanga amanota ryarebaga ibintu byinshi birimo umuhamirizo w’intore, guca umugara, gutwara icumu, no guhimbarwa cyangwa guhimbaza.

Abavuzi b'amakondera bagezagaho bakaryama.
Abavuzi b’amakondera bagezagaho bakaryama.

Ku bahatana mu cyiciro cy’abakondera, harebwaga uwarushije abandi kuvuza umurangi, kuvuza incuragane, kuvuza urugunda no kuvuza ikanka, mu gihe mu cyiciro cy’ababyinnyi b’igitsimbagore harebwa by’umwihariko abarusha abandi umukarago, gutega amaboko no guhimbarwa cyangwa guhimbaza.

Amarushanwa azarangira kuwa kabiri tariki 28/08/2012, ari na bwo hazamenyekana abagize amahirwe yo kuzajya guhatana n’abandi bazaba batsinze mu zindi ntara z’u Rwanda.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Muzaduhe amazina n’amashusho yabantu mwahisemo ko bajya mu Rukerereza. Murakoze mugire akazi keza

Muhindo mussa yanditse ku itariki ya: 2-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka