Aba bahesha b’inkiko babigize umwuga bazakorera mu turere twose tw’igihugu, baje biyongera ku bari basanzwe bahakorera ndetse n’abakuru b’imirenge bakoraga ako kazi, ariko bitari iby’umwuga.
Mu muhango wo kubarahiza wabaye kuri uyu wa mbere tariki 27/08/2012, Minisitiri Karugarama yabasabye kurangiza ikibazo cy’irangizwa ry’imanza gikomeje kuba imbogamizi mu butabera bw’u Rwanda.
Yagize ati: “Irangizwa ry’imanza zaciwe mu gihugu rikomeje kutubera ikibazo gikomeye cyane. Hacibwa nkeya hakarangizwa nkeya, kandi mu gice cy’ubutabera iyo urubanza rwarangijwe ntirushyirwe mu bikorwa nta butabera buba bubonetse”.
Yanabasabye kuzafasha abaturage batishoboye kugera ku butabera batabaca amafaranga, ndetse no gukemura ibibazo by’amarangamutima cyane cyane ko ariyo mpamvu babashyizeho.
Fulgence Kabalisa, umwe mu barahijwe ukorera mu karere ka Kicukiro, yavuze ko yashimishijwe no kongererwa inshingano, kuko ubusanzwe ubushobozi bari bafite bwagarukiraga ku buvugizi gusa.
Ati: “Ni inshingano idushimishije cyane kubera ko nk’umuturage yazaga atugana, yatubwira ikibazo cyo kurangiza imanza ugasanga biragarukira gusa ku buvugizi, tukamusabira ku bari bafite ubwo bushobozi”.
Aba bahesha b’inkiko bazanakora nk’abajyanama ku bayobozi b’imirienge, ab’utugali cyangwa ba noteri bari basanzwe babikora.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
twishimiye aba bahesha b’inkiko bashya, barahiye, ibibazo by’imanza zitarangizwa kigiye gukemuka.