Uyu musore ukina hagati yakoze ikizamini cy’ubuzima (medical test) ahita ayitsinda, maze asinya amasezerano y’imyaka itanu, mbere yo kwerekwa abafana b’iyo kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne.
Nyuma yo kwerekwa abakunzi ba Real Madrid, Modric yavuze ko anezerewe cyane kandi afite inyota yo gukinana n’abakinnyi bakomeye ku isi.
Modric yagize ati, “Ndishimye cyane, kandi ni icyubahiro n’ishema kuri njye kuba ngiye gukinira ikipe nk’iyi y’igihangange ku isi kandi ikaba ifite umutoza ukomeye ku isi. Birandenze”.

Modric yavuze ko yufuza gutangira gukinana na Cristiano Ronaldo, Karim Benzema, Angel Di Maria, Gonzalo Higuain, Mesut Ozil, Xabi Alonso, ngo bizamunezeza cyane.
Kuva shampiyona zikomeye ku mugabane w’Uburayi zirangira, amakipe menshi yatangiye kurambagiza uyu musore w’imyaka 26, ariko Real Madrid na Manchester United ni zo zamushakaga cyane.
Iryo gurishwa rya Modric ryanatumye amakipe yombi asinyana amasezerano y’ubufatanye, aho Real Madrid na Tottehnham Hotspurs bazajya bahana abakinnyi, abatoza ndetse bakanakorana mu bijyanye n’ubucuruzi.

Umuyobozi w’ikipe ya Tottenham, Daniel Levy, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko banejejwe no kugurisha umukinnyi bakundaga kandi wabagiriye akamaro mu ikipe bagiye kujya bibonamo kubera amasezerano bagiranye.
Moderic yagiye muri Tottenham muri 2008 avuye muri Dinamo Zagreb, akaba icyo gihe yaraguzwe miliyoni 16 z’ama Pounds.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ikipe ibaye danger