Nyabihu: Impanuka 3 zahitanye umuntu 1 abagera kuri 7 barakomereka
Imodoka yo mu bwoko bwa Land Cruiser ifite purake RAB 614 R yarenze umuhanda mu mudugudu wa Sakira mu kagari ka Bukinanyana, umurenge wa Jenda ho mu karere ka Nyabihu tariki 21/08/2012.
Iyi mpanuka yabaye mu gihe uwari utwaye imodoka (Ndayishimye Amosi w’imyaka 23) atashoboye gukata ikorosi neza. Yakomerekeyemo abantu batandatu aho bamwe bahise boherezwa ku bitaro bya Musanze. Imodoka yavaga i Rubavu yerekeza i Kigali.
Mu mugoroba wa tariki 26/08/2012, saa 17h45 mu kagari ka Cyamabuye mu murenge wa Karago mu mudugudu wa Kinyanje, habereye indi impanuka y’imodoka ebyiri: FUSO ifite purake RAB 662 K na taxi Hiace ifite puraki RAA 048 A.
Bivugwa ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi Ndagijimana Jean Bosco w’imyaka 32 wariutwaye taxi yasinze, umu komvuwayeli we amusabye ngo baparike aranga.
Uyu mushoferi yaturukaga ku Mukamira yerekeza ku Kabaya mu karere ka Ngororero.
Nyuma yo kwanga kumvira konvuwayeli we, ngo abagenzi bose biviriye muri iyo modoka ,umushoferi arakomeza ageze mu ikoni ahura na FUSO arayigonga, imodoka zombi zirangirika cyane cyane taxi, ariko nta wahasize ubuzima; nk’uko polisi yabidutangarije. Umushoferi wa taxi yarakomeretse ariko byoroheje.
Tariki 26/08/2012 ahagana saa moya z’ijoro, indi modoka ya FUSO yakoreye impanuka mu murenge wa Mukamira, ihitana umukobwa umwe w’imyaka 18 witwa Niyigena Solange abandi babiri barakomereka.
Safari Viateur
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|