Skizzy wo muri KGB yakoze impanuka Imana ikinga akaboko
Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Rurangwa Gaston uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Skizzy yakoze impanuka ya moto tariki 27/08/2012 Imana ikinga akaboko.
Skizzy ni umwe mu bagize itsinda rya KGB (Kigali Boyz) akaba ari nawe washinze Talent Detection iteza imbere abahanzi bakizamuka.
Ubwo yari agiye ku kazi ari kuri moto, Skizzy imodoka yaramugonze mu ma saa cyenda za nimugoroba. Skizzy yahise yandika kurubuga rwe rwa facebook agira ati: “Nshuti zanjye nkoze accident Imana ikinga akaboko.”
Yahise ajyanwa kuvurirwa mu bitaro bya Faysal. Yajyanywe n’inshuti nyinshi n’abavandimwe. Hari abantu benshi kwa muganga bamuherekeje nk’uko twabitangarijwe na Henry.
Skizzy abinyujije ku rubuga rwe rwa facebook yakomezaga ahumuriza abantu. Yagize ati: “Ngiye faisal nazanye ibisebe n’akaboko k’ibumoso kacomotse ukuntu ariko ikingenzi ni uko nkihumeka umwuka w’abazima...”
Nk’uko yakomeje abitangaza ku rubuga rwa facebook, akigera Faysal batinze kumwakira. Yagize ati: “ Can’t believe it 2hours bataramvura peee. Wat a customer care!!!! Even Faisal!!! Dem.”

Mu kiganiro twagiranye na Henry, umwe mu bagize itsinda rya KGB akaba n’umwe mu bari kumwe na Skizzy kwa muganga, yadutangarije ko Skizzy ameze neza ndetse ko bamaze kumugeza mu rugo yavuwe kandi ko yorohewe.
Mu kiganiro twagiranye na Skizzy ubwe muri iki gitondo yadutangarije ko yumva ameze neza.
Yanadusobanuriye uko ejo impanuka yagenze agira ati: “Hello ma Dear, sha nari ngiye ku kazi ejo 15h nibwo nagonzwe ndi kuri moto mu rond point yo mu Kanogo.
Imodoka yaradukatanye ifite umuvuduko utabaho yaba moto n’imodoka byagonganye mu mbavu, ubwo njye nisanze mu birere ngwa kuri capon inyuma ku modoka ubundi iba iranjugunye ngwa mu muhanda niramiza amaboko”.
Yakomeje agira ati “Nakomeretse mu biganza harimo udusebe tudakanganye, ariko amaboko yose kuyahina nshaka gukora ikintu icyo ari cyo cyose birangora nkababara. Ubu ndatangira kujya Kine bankandagure. Ejo X-Ray basanze amagufa ari sawa. Ubu ndi home ndakeka ko nzakira vuba nkasubira mu kazi.”
Skizzy akora kuri radiyo yitwa VOA (Voice of Africa). Ni Radiyo iri mu mujyi wa Kigali ahazwi nko muri Centre Commercial ku musigiti w’abayisilamu munsi y’ahahoze hazwi nko ku iposita.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Niyumva mo ikoranabuhanga rya internet,ni nayo mpamvu hari petit projet ya service nifuza gutangira publicite,nabazaga icyo bisaba,hishyurwa angahe,mu gihe kingana iki murakoze!