Nyabihu: Umukino w’abakozi b’akarere na Polisi wasize bamenye byinshi mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge

Kuwa gatandatu tariki 25/08/2012 habaye umukino w’umupira hagati ya Polisi y’akarere ka Nyabihu b’abakozi b’ako karere wari ugamije kurwanya ibiyobyabwenge n’urugomo. Umukino warangiye abakozi b’akarere batsinze abapolisi ibitego 5-1.

Nyuma y’uwo mukino, umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Twahirwa Abdoulatif, ndetse n’uwa polisi ikorera muri ako karere bagiranye ikiganiro n’abitabiriye uwo mukino ku birebana no kurwanya ibiyobyabwenge, ububi bwabyo, ingaruka zabyo n’ibindi.

Ibyo byaherekejwe no guha ubutumwa abaturage n’urubyiruko by’umwihariko bwo kubirwanya bivuye inyuma mu rwego rwo kwiyubakira ejo hazaza heza.

Gutanga ubutumwa binyuze mu mikino ni imwe mu nzira nziza zo kurwanya ibiyobyabwenge by'umwihariko mu rubyiruko.
Gutanga ubutumwa binyuze mu mikino ni imwe mu nzira nziza zo kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko.

Igikorwa cyo kurandura burundu ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge kizamara amezi atandatu, aho cyatangiye tariki 26/06/2012 mu turere twose tw’u Rwanda.

Buri muturage akaba asabwa kuba imboni ya mugenzi we mu gikorwa cyo kwirinda ibiyobyabwenge.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka