Vd Frank yatumiye inshuti ze zose zo kuri facebook mu birori byo kwizihiza isabukuru ye

Umuhanzi akaba n’umukinnyi wa filime Vd Frank, kuri uyu wa kabiri tariki 28/08/2012 azizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 27 none yatumiye inshuti ze zose zo kuri facebook mu birori yateguye.

Vd Frank ni umwe mu bantu bafite inshuti nyinshi kuri facebook. Mu itsinda (group) ye yitwa “Vd Frank 1” afitemo inshuti zigera kuri 4395 naho kuri konti (account) ye ya “Vd Frank M” afitemo inshuti zigera kuri 2944.

Abinyujije ku rubuga rwa Facebook tariki 25/08/2012 mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, Vd Frank yagize ati: “umunsi nk’uyu ndabona habura iminsi 2 gusa ngo nongere kuvuka, icyo nakubwira kuri Birthday party yange biba ari ibicika ahaha ni le 28.8.2012 bizabera muri Ebenezer Coffee Shop Restaurant, ni kwisoko rya Nyarugenge muri etage ya 3, guhera sah 07:00pm z’umugoroba, thnx inshuti zange mwese ndabatumiye mwese, thnx”.

Vd Frank.
Vd Frank.

Akimara kwandika aya magambo, benshi mu nshuti ze kuri facebook bahise bakeka ko byaba ari igitaramo kizishyuza nk’uko hasanzwe haba ibitaramo maze batangira kumubaza ngo kwishyura ni angahe?

Vd Frank mu kubasubiza yagize ati: “ Muratumiwe rwose ntakibazo gusa hano hantu bizabera ntagahiye kahaba, ubwo mbabwiye kare utagafata aratumiwe rwose.”

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka