Hashize imyaka 10 umubiri we udakura
Mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Juru mu kagari ka Musovu hari umwana witwa Ahishakiye Alexis urwaye indwara ituma umubiri we udakura kuko uheruka gukura afite imyaka itatu gusa.
Nyina wa Ahishakiye witwa Mukamana Epiphanie avuga ko ibyabaye ku mwana we ari agahomamunwa kuko yagerageje kumuvuza ahantu hatandukanye ariko bakamubwira ko indwara umwana we arwaye batayizi.
Agira ati “uyu mwana namubyaye tariki 24/10/2000 akura ari umwana umeze neza ariko agize imyaka itatu yarwaye irwara ituma abyimba umubiri wose maze turamuvuza byanga gukira, ndetse yaje no kugeraho yitaba Imana abantu baradutabara tugiye kumushyingura umwana aritsamura maze arazuka”.
Mukamana avuga ko kuva ubwo indwara yo kubyimba yahise ikira ariko uko yanganaga afite imyaka itatu niko angana kugeza ubu kandi hashize imyaka hafi icumi.
Ati “apima uburebure bwa sentimetero zirenga gato 75 n’ibiro 11, mu kwezi kwa 10 uyu mwaka azaba yujuje imyaka 13 atariyongeraho n’ikiro kimwe”.

Uyu mwana ni umwana wa gatanu mu bana batandatu uwo mubyeyi afite kandi abandi bose bameze neza haba mu mikurire cyangwa se no mu buzima bwabo busanzwe.
Mu mikurire ya Ahishakiye ngo hari ibintu bimwe bigenda bihinduka birimo nko kuba agenda asubira inyuma mu ishuri kuko ngo ubwenge bwe bugenda busubira inyuma ugereranyije na mbere; nk’uko nyina akomeza abisobanura.
Ati “mu mwaka yashize nahuye n’ibigeragezo byinshi kuko hari igihe na none abana banjye babiri nabo baje kwitaba Imana, umwe arapfa burundu turamushyingura naho undi aza kuzuka none ubu afite ubuzima bwiza nta kibazo”.
Avuga ko uwo wazutse atabaye nka murumuna we ngo ananirwe gukura ko ahubwo we akura neza kandi nta kibazo kindi arahura nacyo.
Abajijwe niba ntawe akeka waba ubaterereza ibyo byago, Mukamana asubiza ko ari abakristu basenga nta bipfumu cyangwa ibindi bajya bajyamo.

Ahishakiye Alexis yatorewe kuba umwe mu bagize komite y’abana mu karere ka Bugesera, aho ahagarariye ababana n’ubumuga.
Nyina avuga ko bimushimishije cyane kubona umwana we adahabwa akato ahubwo afatwa nk’abandi bana. Ubu Ahishakiye yahawe akazina k’akabyiniriro ka “little man”.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|