Umunyarwanda Dany Vassyli Mugisha yatorewe kuba Umuvugizi w’Inteko y’Urubyiruko rwa Francophonie
Dany Vassyli Mugisha yatorewe kuba Umuvugizi w’Inteko y’Urubyiruko rw’Ibihugu bikoresha Igifaransa (Parlement Francophone des Jeunes), umwanya ukomeye uzamufasha guhagararira no kuvuganira urubyiruko rwo mu bihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Inteko y’Urubyiruko muri Francophonie, ni urubuga ruhuza urubyiruko rwo mu bihugu bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, rugamije guteza imbere uruhare rw’urubyiruko mu miyoborere, gukora ubuvugizi ku bibazo bireba urubyiruko no guteza imbere ubufatanye n’iterambere hagati y’ibihugu.
Ni urwego kandi rufasha urubyiruko gutanga ibitekerezo byarwo no kugira ijambo ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu bijyanye na politiki n’iterambere.
Dany Vassyli Mugisha, yatorewe manda y’imyaka ibiri, aho azakorana n’Umwungirije ukomoka muri Andorre, bakazibanda cyane ku gukora ubuvugizi bugamije guteza imbere inyungu z’urubyiruko mu nzego zitandukanye, zirimo Inteko Zishinga Amategeko, ku Bakuru b’Ibihugu ndetse n’itangazamakuru mpuzamahanga.
Izi nshingano zizatuma ijwi ry’urubyiruko rirusha kumvikana ku rwego mpuzamahanga, binyuze mu biganiro n’ibyemezo bifatirwa mu nzego zikomeye.
Kuva tariki ya 7 n’iya 11 Nyakanga 2026, mu Mujyi wa Yaoundé habereye Inama ya 51 y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (APF), aho urubyiruko rwo mu Rwanda rwari ruhagarariwe na Dany Vassyli Mugisha na Loane Mwiza.
Aba bombi bagize uruhare rugaragara mu biganiro byabereye mu matsinda atandukanye y’urubyiruko, batanga ibitekerezo byubaka bigamije guteza imbere ubufatanye n’iterambere ry’urubyiruko mu bihugu bikoresha Igifaransa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|