Chorale de Kigali izizihiza imyaka 47 imaze ivutse
Ku wa kane tariki 15/08/2013, Chorale de Kigali izizihiza imyaka 47 imaze ivutse, umunsi mukuru wo kwizihiza iyi sabukuru ukaba uzabanzirizwa na Misa ya saa tanu kuri Katederali Saint Michel i Kigali.
Ibyishimo ni byose kuri Chorale de Kigali ndetse n’abakunzi bayo nk’uko twabitangarijwe na Alexis Nizeyimana, umuyobozi mukuru wa Chorale de Kigali.
Chorale de Kigali ari imwe mu makorali akunzwe cyane, ikaba izwiho kugira indirimbo nziza mu majwi anogeye bose.

Ni imwe mu makorali yo muri Kiliziya Gaturika amaze igihe ikaba iririmba indirimbo zigaragaza ubuhanga ku rwego mpuzamahanga nk’uko byatangajwe n’abari bitabiriye igitaramo “Special Concert for Classic Music” iyi korali iheruka gukorera muri Hotel Novotel i Kigali tariki 28/07/2013.
Chorale de Kigali yatangiye mu mwaka wa 1966 itangizwa na Iyamuremue Solve na Muswahili Paulin wari umwalimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Aba bombi bari abahanga muri muzika ari nabo bashyize indirimbo nyarwanda bwa mbere mu manota.
Chorale de Kigali yabonye ubuzima gatozi mu mwaka wa 1986 buvugururwa tariki 30/04/012. Imaze kugira alubumu z’indirimbo zabo zirenga 10.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Isabukurunziza cyane