Igihembo cya “Best Film Froducer” ngo cyamwongereye imbaraga zo gukora cyane

Iyaremye Yves, umukinnyi wa filime ndetse n’umwanditsi wazo, ukomoka mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Burera, atangaza ko kuba yarabonye igihembo muri REMO Awards, kubera amafilime akora byamuteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.

Iyaremye yahawe igihembo cy’uwakoze filime nziza (Best Film Froducer) kubera ko filime yashyize ahagaragara zakunzwe kurusha iz’abandi bakora filime, bo mu ntara y’amajyaruguru, bari bahanganye nawe mu guhatanira icyo gihembo.

Uyu musore avuga ko kuba yeregukanye icyo gihembo byatumye abona ko agomba gukora cyane ngo kuko yabonye ko mu ntara y’amajyaruguru hari n’abandi bakora ibijyanye na sinema kandi bafite intumbero.

Iyaremye Yves.
Iyaremye Yves.

Agira ati “Biratuma nongera imbaraga kuko narinzi yuko ari jye ukora amafilime jyenyine mu ntara y’amajyaruguru ariko nasanze hari n’abandi, nubwo zitari zasohoka, cyangwa bafite imishinga bakora ijyanye na filime itarasohoka…

…nabonye urukundo abantu bafitiye filime noneho birantera imbaraga zo gukomeza gukora cyane ndetse nshaka n’andi matsinda (y’abakina filime) akomeye cyane dushyiremo imbaraga ku buryo bizagera aho bitugeza kandi bikaduteza imbere.”

Ibihembo bya REMO Awards (Rwandan Entertainers and Musicians Organisation Awards) bihabwa abahanzi ndetse n’abandi bafite aho bahurira n’iterambere ry’umuziki mu ntara y’Amajyaruguru, hagamijwe gushishikariza abahanzi guharanira gukora ibihangano by’umwimerere.

Igifuniko cya Filimi Nyiramariza yatumye Iyaremye Yves amenyekana.
Igifuniko cya Filimi Nyiramariza yatumye Iyaremye Yves amenyekana.

Ibyo bihembo byatanzwe tariki 03/08/2013, Iyaremye yari ahanganye n’abandi batatu bakora ibijyanye na filime, aribo Mahoro Sonia, Paul Ntabuye afatanyije na Patrick Uwineza ndetse na DF Masoso, bose bakorera uwo mwuga mu ntara y’amajyaruguru.

Iyaremye akomeza avuga ko abo bose nta bwoba bamuteye ngo ariko “iyo muri sosiyete hajemo guhangana (competition) ngo buri muntu arahaguruka kandi aharanira gutera imbere no kugera kure mu byo yakoraga.

Iyaremye yamenyekanye mu Rwanda kubera Filime “Nyiramaliza”. Mu kwezi kwa Kamena mu mwaka wa 2013 yashyize hanze igice cya mbere cy’indi Filime ye yitwa “Ineza Yawe”.

Igifuniko cya Filime Ineza Yawe.
Igifuniko cya Filime Ineza Yawe.

Uyu musore kandi yatangije kampani yo guteza imbere sinema yitwa YIRUNGA Entertainment and Films.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka