Nyamasheke: Umugabo yafatiwe mu cyuho agiye kwiba SACCO ya Shangi
Muhire James w’imyaka 25 y’amavuko afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga nyuma yo gutabwa muri yombi mu ijoro rishyira tariki 13/08/2013 ashaka kwiba Koperative Umurenge SACCO ya Shangi yo mu karere ka Nyamasheke.
Uyu mugabo yatawe muri yombi ahagana saa saba z’igicuku ubwo yari yamaze kumena idirishya ry’iyi SACCO akinjiramo. Uyu mugabo ngo yinjiriye ku ruhande rugana haruguru rw’iyi SACCO mu gihe umuzamu uyirinda yari ku rw’epfo, maze amena idirishya arinjira, agezemo ngo yashatse kwica urugi ruramunanira maze amena ikirahuri cy’aho batangira amafaranga (kuri Guichet).

Umuzamu w’iyi SACCO wari umaze kubyumva ngo yahise atabaza undi muzamu urinda Banki y’Abaturage byegeranye maze bavuza induru batabaza, hahita haza Inkeragutabara zimufata mpiri ubwo yageragezaga gusohokera mu idirishya yari yinjiriyemo.
Umucungamutungo wa SACCO ya Shangi, Nzayirambaho Jonathan yabwiye Kigali Today ko uretse idirishya ryishwe n’uwo mugabo yinjira ndetse n’ikirahuri cyo kuri Guichet cyamenetse, nta bindi byangiritse muri iyi SACCO.
Uyu mucungamutungo wa SACCO ya Shangi arahumuriza abaturage babitsa muri iyi SACCO ko badakwiriye kugira impungenge z’umutekano w’amafaranga yabo kuko arinzwe kandi acungwa neza ndetse n’inyubako bakoreramo zikaba zikomeye ku buryo nta wapfa kuyigabiza ngo ayibe.

Yagize ati “hari andi makonti dukoresha ku buryo umutungo wabo ucunzwe neza; ku buryo ibisambo bidashobora kuhagera; kandi n’uwo wagerageje na we yagezemo imbere ariko yabuze icyo akora kuko ntiyashoboraga kuhamena ngo abishobore.”
Amakuru aturuka mu murenge wa Shangi avuga ko uyu mugabo asanzwe azwiho ubujura ruharwa kuko ngo yigeze gufatwa yibye mu ishuri rya ESG (Ecole Secondaire de Gafunzo) , aho ngo yari yibye umutamenwa (Coffre fort) w’ishuri warimo miliyoni 1 n’ibihumbi 700 by’amafaranga y’u Rwanda, aza no kubifungirwa.

Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe umutekano mu karere ka Nyamasheke avuga ko nta mezi 2 yari ashize uyu mugabo afunguwe n’urukiko.
Hagati aho, haracyakorwa iperereza kugira ngo hamenyekane niba hari abandi bantu bari kumwe na Muhire muri uwo mugambi w’ubujura, bityo babe batabwa muri yombi.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|