Ni amabwiriza agamije kunoza ibijyanye gutegura ibiribwa, kwenga, kubika no kunywa ibinyobwa gakondo bikorewe mu rugo, harimo ubushera, ikigage, umutobe, urwagwa n’ibindi, ndetse no gukumira ibiribwa n’ibinyobwa gakondo bihumanye bishobora gutera indwara, ubumuga cyangwa se urupfu.
Ibyemewe gukoreshwa ni amazi meza yasukuwe cyangwa atetse, ibinyampeke bimeze neza bidafite uruhumbu cyangwa imiti yica udukoko ikoreshwa mu guhungira imyaka (dedeti). Ibitoki, imbuto n’ubuki na byo bigomba kuba bimeze neza.
Ikindi, ni ugukoresha ibikoresho bibitswe ahantu hasukuye, humutse, hatarimo udukoko, imbeba, inyenzi n’ibindi byanduza.
Hari kandi kwita ku isuku y’ibikoresho n’inyubako zikorerwamo ibiribwa n’ibinyobwa, harimo gukaraba intoki neza n’amazi meza n’isabune mbere yo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa, nyuma yo gukora ku biribwa bibisi, nyuma yo kuva ku musarane, ndetse na nyuma yo gukora ahantu handuye.
Ikindi ni ugukoresha ibikoresho bifite isuku mu gutegura ibiribwa n’ibinyobwa ndetse no gusukura neza ahatunganyirizwa ibiribwa n’ibinyobwa mbere na nyuma yo kubitunganya.
Ikindi ni ugutandukanya ibiribwa bibisi n’ibihiye kugira ngo bitanduzanya, gutandukanya inyama z’umweru n’izitukura, kubika ibiribwa bitandukanyijwe hakurikijwe ubwoko bwabyo. Ku badafite firigo, ibiribwa byangirika vuba, bigomba guhahwa ku munsi wo kubikoresha.
Ibindi birebana n’isuku y’abatunganya ibiribwa n’ibinyobwa, ibikoresho n’aho bitunganyirizwa, harimo kwibuka kwambara imyambaro yabugenewe, kwirinda gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa mu gihe umuntu afite indwara zanduza, ndetse no kwisuzumisha indwara zanduza nk’igituntu n’indwara z’umwijima buri mezi atandatu (6).
Hari kandi gukuramo imirimbo yo ku ntoki no ku maboko nk’impeta, isaha, imiringa n’ibindi mu gihe cyo gutunganya ibiribwa n’ibinyobwa.
Ababitunganya basabwa gukaraba intoki ndetse n’umubiri wose mbere yo gutangira kwenga cyangwa se gutunganya ibinyobwa, gusukura ibikoresho mbere na nyuma yo kubikoresha.
Ibikoresho bigomba kandi kubikwa kure y’aho amatungo agera cyangwa se aho bishobora kwanduzwa n’ivumbi, udukoko, cyangwa se ibindi bihumanya.
Ikindi ni ugukurikiza uburyo n’inzira gakondo zizwi mu rwego rwo kwirinda icyahungabanya ubuziranenge bw’ibinyobwa. Ikindi ni ukwirinda kuvanga ibinyobwa bishaje n’ibishya, kugira ngo bidatakaza umwimerere wabyo.
Ku biribwa bitekwa, ni ngombwa ko bishya neza ku kigero cyo hejuru ya dogere selisiyusi 100, mu gihe ibigaburwa bishyushye, bigomba kuba biri hejuru ya dogere selisiyusi 60, naho ibyo bagabura bikonje bikaba biri munsi ya dogere selisiyusi 5.
Ibiribwa byatetswe bigaburwa bitarengeje amasaha abiri kuva bihiye, cyangwa se bikabikwa mu bikoresho bituma bigumana ubushyuhe, kugira ngo hatabaho ukororoka kwa mikorobe zangiza ibiribwa, zikanatera uburwayi ababiriye. Ikindi ni ukugenzura neza ko ibiribwa bitangiritse cyangwa se ngo bibe byararengeje igihe.
Ibitemewe gukoreshwa mu gutegura ibinyobwa n’ibiribwa, harimo alukolo zo mu nganda n’ibinyabutabire birimo methanol, lisansi n’ibindi biri mu bwoko bwayo, imiti n’ibiyobyabwenge bihindura umwimerere w’ibinyobwa, alukolo bogesha intoki cyangwa se imiti isukura mu mutwe nyuma yo kogoshwa.
Ibindi bitemwe ni imisemburo yo mu nganda nk’iyo mu bwoko bwa pakimaya,revile n’ibindi.
Minisiteri y’ubuzima ikangurira abantu kwihutira kwivuza, mu gihe babonye ibimenyetso bikurikira nyuma yo gufata amafunguro cyangwa ibinyobwa bihumanye, harimo kuruka cyangwa guhitwa, kubabara mu nda, kunanirwa guhumeka, isereri no kubabara umutwe, gucika intege mu mavi ndetse no gutakaza ubwenge.
Minisiteri y’ubuzima kandi yatangaje inzira zinyurwamo ku bashaka gusaba uburenganzira bwo gutunganya ibinyobwa gakondo bikoreshwa mu birori cyangwa mu minsi mikuru, harimo kumenyesha komite y’ubuzima y’aho umuntu atuye, komite ikabanza gukora igenzura rya ngombwa hanyuma ikabona kwemeza ko umuntu ahabwa uruhushya.
Aya mabwiriza, ntareba abakora ibinyobwa cyangwa ibiribwa bagamije ubucuruzi, kuko bo bagomba gukurikiza amabwiriza y’ubuziranenge atangwa n’inzego zibishinzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|