“Intego yo gukina na Malawi ni ugutegura ejo hazaza”- Nshimiyimana
Umutoza w’Amavubi, Eric Nshimiyimana, aratangangaza ko mu mukino wa gicuti uhuza u Rwanda na Malawi kuri uyu wa gatatu tariki 14/08/2013, azaba afite intego yo gutegura ikipe izahagararira u Rwanda mu myaka itaha, kuko yamaze gusezererwa mu marushanwa yose yitabiriye muri uyu mwaka.
Ikipe y’u Rwanda yamaze kubura itike yo kuzajya mu gikombe cy’isi muri Brazil umwaka utaha, inabura itike yo kuzakina CHAN izabera muri Afurika y’Epfo umwaka utaha, bivuze ko umukino wa gicuti Amavubi akina na Malawi ari nta kintu kinini uvuze.
Gusa u Rwanda rugomba kurangiza imikino yo mu matsinda yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi rukina na Benin tariki 08/09/2013, ariko umutoza Nshimiyimana avuga ko gukina na Malawi atari ugutegura umukino wa Benin, ahubwo ko agamije gutegura ejo hazaza h’Amavubi kuko muri iyi minsi ari ntacyo aharanira.
Ati “Abantu benshi bibwira ko umuntu ategura ari uko irushanwa rigiye gutangira. Andi makipe tubona akomeye yitegura hakiri kare, agakina imikino ya gicuti. Natwe rero turashaka gutangira gutegura duhereye kuri uyu mukino wa Malawi, buri gihe tukajya dukina imikino ya gicuti ku matariki ateganywa na FIFA, kugirango amarushanwa ataha azasange duhagaze neza”.
Malawi iri ku mwanya wa 118 ku isi, yo irimo kwitegura gukina na Nigeria tariki 07/09/2013, ikipe izatsinda hagati yazo izahita ijya mu cyiciro cya nyuma cy’amajonjora yo kujya mu gikombe cy’isi, aho u Rwanda rutabashije kugera.
Mu gihe Amavubi yo zaba akina na Benin ashaka gutegura ejo hazaza hayo, Malawi yo yaje mu Rwanda ishaka intsinzi izatuma izabongerera ingufu bakaziitwara neza imbere ya Nigeria.
Umutoza wa Malawi Tom Saintfiet uheruka mu Rwanda umwaka ushize, ubwo yazanaga n’ikipe ya Yanga yatozaga, avuga ko gukina n’u Rwanda bizabafasha cyane kwitegura Nigeria kuko ngo ikipe y’u Rwanda igira umukino mwiza.
Ati “Ubushize nkiri mu ikipe ya Yanga, ubwo nazaga mu Rwanda nakinnye n’amakipe akomeye nka Rayon Sport na Police FC, akina umupira mwiza. Ibyo rero biri mu byatumye nishimira gukina n’ikipe y’u Rwanda iniganjemo abakinnyi bakiri bato nizera ko bazamfasha gutegura neza umukino wa Nigeria”.
Ikipe y’u Rwanda n’iya Malawi zigiye guhura mu mukino ubera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo zombi zibura bamwe mu bakinnyi bazo bakomeye.
Amavubi agaragaramo abakinnyi benshi bashya ndetse n’abataraherukaga guhamagarwa, ntabwo afite bamwe mu bakinnyi bayo barimo Mugiraneza Jena Baptiste, Ndahinuka Michel, Sibomana Patrick bajyanye na APR FC mu mikino ya gisirikari muri Kenya.
Hari kandi Meddie Kagere urimo gushaka ikipe azakinira hanze y’u Rwanda, ndetse n’umunyezamu Ndoli Jean Claude utarahamagawe kuko afite amakarita abiri y’umuhondo, umutoza akaba yaravuze ko yahaye umwanya abandi banyezamu, kuko Ndoli atenda gukina umukino wa Benin.
Malawi nayo ntabwo ifite ruhahizamu Chiukepo Musoweya wigeze gukina muri APR FC akaba ngo yaragize imvune mbere y’uko ikipe ya Malawi iza mu Rwanda, hamwe na kapiteni wayo Joseph Kamwendo wabuze ibyangombwa by’inzira.
U Rwanda rwaherukaga gukina na Malawi umwaka ushize mu gikombe cya CECAFA yabereye muri Uganda, icyo gihe u Rwanda ruyitsinda ibitego 2-0.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|