Ishuri rikuru rya KIM rigiye kongera gutora Nyampinga na Rudasumbwa

Kuwa gatanu tariki 16/08/2013, mu ishuri rikuru rya KIM (Kigali Institute of Management) bazatora umukobwa uhiga abandi mu buranga, ubwenge, imico n’imyifatire ndetse banatore Rudasumbwa mu basore biga muri iri shuri.

Abiyamamarije umwanya wa Nyampinga ni abakobwa batanu aribo : Mukamanzi Joan, Ikirezi Emmanuella, Cyuzuzo Jennifer, Umuraza Carine n’Uwamaliya Annie.

Abakobwa bahatanira umwanya wa nyampinga muri KIM.
Abakobwa bahatanira umwanya wa nyampinga muri KIM.

Abasore batandatu biyamamariza kuba Rudasumbwa harimo : Gahigana Emma, Amos Karuhanga, Baguma Fred, Makombe David, Floris Rutayisire na Hakim Mbarushimana. Aba banyeshuri bose biyamamaje bari hagati y’imyaka 19 na 24 y’amavuko.

Abasore bahatanira kuba Rudasumbwa muri KIM.
Abasore bahatanira kuba Rudasumbwa muri KIM.

Ibi birori bizabera muri Sport View Hotel kuva ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba bikazaba byitabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye harimo na bamwe muri ba Nyampinga b’andi mashuri makuru na za Kaminuza.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

jyewe natora Uwamaliya na Baguma

fanny yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

jyewe natora Uwamaliya na Baguma

fanny yanditse ku itariki ya: 26-08-2013  →  Musubize

baguma fred na cyuzuzo nibo bakwiye ikamba kandi bazanabane.

gasasira fred yanditse ku itariki ya: 24-08-2013  →  Musubize

ikirezi Emmanuella akwiye ikamba niba koko bakurikiza uburanga bugaragarira amaso

Ruzindana Laurent yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ndumva icyakabanje ari uguteza imbere ishuri ryabo naryo rikagaragara kurutonde rwizindi.

KINGOS yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Ndumva icyakabanje ari uguteza imbere ishuri ryabo naryo rikagaragara kurutonde rwizindi.

KINGOS yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

Mukamanzi ni mwiza, icyakora aba basore bo bambabarire; nta musore ufite akaboko kangana kuriya ukwiriye kujya kurushanwa ngo ni Rudasumbwa!

Umusaza Rwanyabugigira yanditse ku itariki ya: 16-08-2013  →  Musubize

SHA BAGUMA NA CYUZUZO ARIBO BARIKWIRIYE

AL EX yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

sha Umuraza na baguma!

akagabo john yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

nu ukuri,ndabona uwamariya na baguma bakwiye irikamba

ndatimana frederick yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka